Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda : Urugero rw’ibitotsi umuntu akwiye

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda : Urugero rw'ibitotsi umuntu akwiye
Jul 18th 2012, 13:42

Urugero rw'ibitotsi umuntu akwiye

Ubwiza, kuramba no kunezerwa bya buri muntu bifitanye isano n'uko buri wese asinzira

Ubwiza, kuramba no kunezerwa bya buri muntu bifitanye isano n'uko buri wese asinzira
Abashakashatsi banyuranye barahamagarira abantu kumenya igihe nyacyo bakwiye gusinzira ngo babeho batekanye kandi barambe mu buzima buzira umuze, dore ngo ko umubiri w'umuntu ubasha kumara igihe kinini umuntu atarya atananywa kurusha uko umuntu yabaho adasinziriye.
Muganga Lisa Shives uyobora ishami ryiga ku bitotsi muri kaminuza ya Evanston muri Amerika avuga ko umuntu ashobora kumara iminsi myinshi atarya atananywa kurusha iyo yamara adasinziriye. Mbese, ibitotsi byakwica vuba kurusha inzara n'inyota.
Imibare y'abashakashatsi banyuranye ihamya ko abantu benshi bakwiye gusinzira amasaha ari hagati y'atandatu n'umunani kugira ngo babeho neza, bagire ubuzima bwiza kandi bakore ibyo bashinzwe nta nkurikizi.

Abasinzira bike bibagiraho ingaruka
Kristan Serafino ukora ibikorwa byo kwamamaza imyenda yahoraga aryama amasaha atarenze ane ku munsi, kandi yibwiraga ko ntacyo bimutwaye kugera umunsi yagiye kumurika imyenda, mu gihe yari ategereje ko bamusaka ngo yinjire mu ndege afatwa n'ibitotsi n'umunaniro yikubita hasi.
Uyu wamenyekanye kuko ari kimenywa, afite bagenzi be benshi bagira ibibazo batewe no kudasinzira bihagije. Uyu Kristan yatangiye ubwo yiyemeza kujya asinzira amasaha byibura atandatu buri munsi. Uretse gusinzira akanaruhuka, inzobere mu buzima zihamya ko uyu mugore yaniyongereye amahirwe yo kubaho igihe kirekire kuko abasinzira igihe gito cyane ngo baba bigabanyiriza amahirwe yo kubaho igihe kirekire.
Ubundi kuryama bifasha umuntu kuruhuka, umubiri ukongera ugakusanya imbaraga kandi ukabasha gutazanura neza ibyo umuntu aba yiriwemo. Kudasinzira cyane ngo bitera ibyago byo kurwara diyabete, indwara z'umutima n'umubyibuho ukabije, nabyo bigatera abantu gupfa vuba, nk'uko muganga Sonia Ancoli-Israel ukuriye ishami ryiga ku bitotsi muri kaminuza ya California muri Amerika abivuga.
Gusinzira bikabije nabyo si byiza ku buzima
Courtney Dunlop we yahoraga aryama amasaha icyenda cyangwa icumi ku munsi. Avuga ariko ko yahoraga n'ubundi yumva ananiwe cyane buri munsi. Yaje kubona akazi kamusaba gukora amasaha menshi, agabanya amasaha yasinziraga atangira kujya aryama amasaha arindwi n'igice.
Dunlop avuga ko yatunguwe no kujya yumva ari bwo ameze neza, akiriranwa akanyamunezaneza n'ingufu zo gukora kurusha akiryama amasaha icumi. Muganga Shives ati "N'ubwo kuryama umwanya muto ari ikibazo kidashidikanywaho, gusinzira cyane nabyo ni ikibazo ku buzima twita hypersomnia, kandi nabyo byatera uburwayi umuntu atabikumiriye hakiri kare.
Muri rusange, ngo nta masaha ntakuka buri muntu wese ategetswe kuryama, kuko buri muntu ashobora gukenera gusinzira umwanya muto cyangwa muremure kurusha abandi bitewe n'uko ateye. Abaganga bahamya gusa ko umuntu usinzira munsi y'amasaha atandatu cyangwa hejuru y'amasaha icyenda aba akwiye gufata ingamba zo gusubira ku murongo. Uyu murongo ukaba ugena gusinzira hagati y'amasaha atandatu n'umunani n'igice.
Uretse gutuma abantu baruhuka neza, bakagira ingufu n'imbaduko ku murimo, urubuga rwa internet rwitwa Youbeauty.com ruvuga ko ngo abaryama uko bikwiye baba basigira umubiri umwanya wo kuruhuka no gukora imisemburo ituma umuntu aba mwiza kurushaho.

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment