Dream Boyz Ni Itsinda Rigizwe N’Abasore Babiri Aribo Platin Ndetse Na Munjyenama Claude Uzwi Kw’Izina Rya Tmc , Aba Basore Ubusanzwe Bakaba Bazwiho Gukora Indirimbo Zirimo Ubutuma, Iri Tsinda Ninyuma Yaho Risezerewe Mumarushanwa Ya Pggss II Basezera Kubafana Babo Bavuzeko Bafite Indirimbo Muri Studio Yitwa Jugujugu Bazabamurikira Muminsi Mike Kuri Ubungubu Rero Bakaba Bayishyize Kumugaragaro.

Dream Boyz Ubwo Baririmbaga Mubirori Bya PggssII I Gikondo
Muri iyi ndirimbo baririmbamo umukobwa w'ikinege wavutse ku babyeyi bari bamaze imyaka 10 barabuze urubyaro, bavugamo ko yavutse ku bw'ubusabe ku Mana. Ngo avutse barishimye bazi ko azabahesha ishema, ariko akuze aba ari we ubateza umugayo n'ikimwaro kuko yirukaga mu bagabo (guhinduranya abagabo). Babiririmba bagira bati : "Jugu jugu mu bagabo….."
Dream Boys yagize iti : '' Ubusanzwe twe dukunda guhanga indirimbo zitanga ubutumwa, iyi twayisohoye kugira ngo itegurize album ya gatatu twitegura kumurikira abanyarwanda.''
Bongeyeho bati : ''Duhaye ubutumwa abakobwa bababaza ababyeyi nyuma yo kubuha ababyeyi bahemukira abana babo mu ndirimbo zacu nka "Sinzika" na "Uzambarize mama".
Indirimbo "Jugu jugu" iri mu njyana ya Afro-beat, yakozwe na Producer Renix wo mu gihugu cya Ugnada, ari na we wabakoreye « No one like me » baherutse gushyira ku mugaragaro. Gusa iyi yo yakorewe mu Rwanda muri studio « Alpha & Omega ».
Kanda Hano Wumve Indirimbo Jugujugu Ya Dream Boyz
Jugujugu By Dream Boyz – Promoted By Stony Paparazzi
Posted By Stony Paparazzi / Ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment