Hari hashize iminsi irenga 100 abahanzi batsindiye ibihembo mu birori bya Salax Award babitegereje, baraye rero babigejejweho n'ubuyobozi bw'Ikirezo Group gitegura biriya birori.

Riderman ashyikirizwa ‘certificat’ na bamwe mu bari mu buyobozi bwa Ikirezi Group Ally Soudi (ibumoso) na Jean Paul (iburyo)
Muri Landstar Hotel i Remera abahanzi bari batsinze, bashyikirijwe za 'certificate' ziherekejwe n'amafaranga yari yemerewe uwatsinze mu kiciro runaka.
Salax Awards iheruka, yabaye tariki 31 Mars 2012, ikaba yarahembaga abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye mu mwaka wa 2011.
Mu magambo yatangajwe n'ubuyobozi bw'Ikirezi Group gitegura Salax Awards yibanze mu kwisegura ku gukerererwa gutanga ibi bihembo, byaturutse ahanini ku baterankunga batangiye igihe amafaranga bari bemeye.
Ndetse ngo hari bamwe mu baterankunga (batatangajwe) bari bemeye kugira ibyo batanga ariko ku munota wa nyuma bakisubira.
Ubuyobozi bw'Ikirezi ariko bukaba bwavuze ko hari icyizere ko Salax Awards ku nshuro ya kane zizaba mu mwaka utaha ubu bukererwe butazasubira.
Tubibutse ko King James ariwe wari wegukanye igihembo cyo kuba umuhazi w'umwaka wa 2011, ndetse akaba yaregukanye ibihembo bine wenyine.

Bamwe mu bahanzi batsindiye ibihembo nka Babu, Young Grace, Khizz n’abandi bategereje

Ally Soudy wo mu Ikirezi Group ategura ‘certificate’ zo guha abahanzi

King James yishimiye ibihembo yahawe nk’umuhanzi w’umwaka wa 2011 wa Salax Awards

Kamishi watowe nka “Best Afro beat” ahabwa igihembo cye

Urban Boys nabo bashyikirijwe igihembo cyabo

Knowless yashimiye nawe igihembo yahawe n’ubwo bwose cyatinze

Umuhanzi muto (mu myaka) Babu ashimira Ikirezi Group ku gihembo yahawe

Khizz (ibumoso) yakira igihembo cye

Young Grace na Babu barungurana ibitekerezo ku njyana ya Hip Hop bombi bakora ku myaka yabo, ari nako basangira umugati ubamo inyama
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment