Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, kuri uyu wa mbere, n'impuguke mu buvuzi bw'abana z'Abanyamerika buvuga ko abana bahorana n'imbwa zo mu rugo bandura gake indwara z'amatwi n'izo mu myanya y'ubuhumekero ugereranyije n'abana batagira aho bahurira n'imbwa cyangwa n'utundi tunyamaswa two mu rugo.
N'ubwo mu cyegeranyo cy'ubu bushakashatsi kigaragara mu kinyamakuru Pediatrics izi mpuguke nta mpamvu zitanga zivuga kubana kenshi n'imbwa ibona umwanya uhagije wo kwisanzura hanze bishobora kongerera imbaraga abasirikare barinda umubiri ku mwana mu mwaka wa mbere w'ubuzima bwe.
Ubu bushakashatsi buvuga ko n'injangwa na zo hari uburinzi zishobora kugira ku mwana n'ubwo ngo buri hasi ugereranyije n'imbwa. Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 397 mu gihugu cya Finlande aho ababyeyi b'abo bana bahaga ikinyamakuru Pediatrics amakuru y'ubuzima bw'abo bana umunsi ku wundi kuva umwana amaze ibyumweru icyenda avutse kugeza agejeje ibyumweru mirongo itanu na bibiri. Ni ukuvuga amaze umwaka avutse.
Nyuma y'ubwo bushakashatsi bakaba ngo barasanze ibyago byo kwandura indwara zandurira mu myanya y'ubuhumekero nk'inkorora, guhirita, ibicurane cyangwa guhinda umuriro bigabanukaho 30% hanyuma bikagabanuka ku kigero cya 50% ku ndwara z'amatwi. Ubu bushakashatsi bwakorewe n'impuguke ku Bitaro bya Kaminuza bya Kuopio mu gihugu cya Finlande bukaba bugira buti « Abana bagiraga umwanya wo guhura n'imbwa cyangwa injangwe mu gihe cy'ubu bushakashatsi bari bafite ubuzima bwiza cyane. »
0 comments:
Post a Comment