Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda : Ibimina bifasha abaturage ba Gicumbi kwishyura ubwisungane mu kwivuza

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda : Ibimina bifasha abaturage ba Gicumbi kwishyura ubwisungane mu kwivuza
Jul 23rd 2012, 09:25

 

Bari mu kimina

Bari mu kimina

Abaturage batuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba barishimira ko kubona ubwisungane mu kwivuza babikesha ibimina. 

Nkuko bitangazwa kuru uyu wa19/7/2012 n'abaturage batuye muri uwo murenge bavuga ko kujya mu bimina byabafashije kwishyura neza ubwisungane mu kwivuza.

Mukandanga Nadine avuga ko kubera ubufatanye n'imyumvire myiza bafite bashyira hamwe mu bimina  byatumye bagera  kubikorwa by'indashyikirwa ubu bakaba barimo no gutanga ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2013.

Abaturage kandi bemera ko ibimina byabagejeje kuri byinshi byiza nko kuri gahunda yo kugurizanya baca nyakatsi zo kuburiri, muri gahunda ya dusasirane no kubakirana ibikoni kubatabifite no gusanirana amazu hagati yabo kubo yashaje cyangwa yagize aho yangirika.

Ibi bikorwa kandi byo kujya mubimina babishishikarijwe n'uhagarariye ubwisungane mu Karere ka Gicumbi Higiro Damas nk'uko nawe abitangaza.

Avuga ko benshi mu baturage babonaga ntaho bazakura ayo mafaranga hanyuma hashyiraho uburyo bwo kwibumbira mu bimina buke buke hanyuma hakaza kujya havukamo amashyirahamwe akomeye ndetse agizwe n'abantu barenga icumi nk'uko ikimina cyabaga kigizwe n'uwo mubare w'abantu icumi gusa.

Ubu umubare w'abamaze gutanga ubwisungane bo mukarere ka Gicumbi mu mwaka wa 2013 umaze kugera ku rwego ruhimishije kuburyo mu mpera z'ukwezi kwa Kanama buri muturage wese hakurikijwe icyiciro arimo azaba amaze gutanga ubwisungane abikesha ikimina arimo.

 

 

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment