Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Ngororero: Arashima ubuyobozi bwamukuye mu muhanda bukamwigishiriza i Wawa

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Ngororero: Arashima ubuyobozi bwamukuye mu muhanda bukamwigishiriza i Wawa
Jul 18th 2012, 06:46

800px NgororeroDist 300x174 Rwanda | Ngororero: Arashima ubuyobozi bwamukuye mu muhanda bukamwigishiriza i WawaUmusore witwa Bugirimfura Jean Claude SANGWA utuye mu kagali ka Bweramana mu murenge wa Muhororo ho mu karere ka Ngororero arashimira Leta ko yamukuye mu buzima bwo mu muhanda maze ikamwohereza ku kirwa cya WAWA aho yakuye ubumenyi bwinshi burimo gukora ubuhinzi bwa kijyambere none akaba amaze kugera kuri byinshi.

Bugirimfura avuga ko yataye ahahoze ari iwabo mu myaka ya 2000 akiri umwana muto maze ajya kwibera i Kigali kandi nta kazi ahafite maze bigatuma yishora mu buzima bubi bwo kurara mu mateme no kunywa ibiyobyabwenge igihe cy'imyaka 11 yose. Kubw'amahirwe ye nkuko abyivugira, ngo Imana yakoresheje Leta y'u Rwanda maze iramufata imujyana I wawa aho yari aziko agiye kugirirwa nabi ariko bimuviramo kumererwa neza.

Uyu musore ubu ufite imyaka 25 y'amavuko yakurikiye inyigisho n'amahugurwa byatangirwaga I wawa mu mwaka ushize wa 2011, avayo azi gusoma neza no kwandika ndetse anahakura ubumenyi bujyanye no gukora business mu buhinzi bwa kijyambere. Akigera iwabo, uyu musore kimwe na bagenzi be bahawe inkunga zo gutangira imirimo ijyamye n'ibyo bakurikiye, aho Bugirimfura yahawe amafaranga 135000frw ndetse ahabwa n'ihene yo korora nkuko yabidutangarije.

Kuri ubu, Bugirimfura akora ubuhinzi bw'ibihumyo ndetse n'ibindi bihingwa bya kijyambere nk'ibigori, inyanya n'ibindi, akaba abikorera mu mirima yatijwe n'akarere ka ngororero ndetse n'ikigo cy'ishuli cyegereye aho atuye. Uretse ibikorwa by'ubuhinzi uyu musore akora,  anakoresha abakozi ahemba ariwe ubayoboye, yanatangiye kwiyubakira inzu yo kubamo ubu igeze ku gisenge.

Mudahogora Violette, umukozi w'akarere ka Ngororero ushinzwe ibikorwa byo gufasha abatishoboye avuga ko kimwe na Bugirimfura, n'urundi rubyiruko rwo muri ako karere rwahawe amahugurwa i wawa rurimo gutera imbere kandi akarere kakaba kazakomeza kubaba hafi kugira ngo bazabere abandi icyitegererezo cy'ejo hazaza.

Kuriwe, bugirimfura yifuza ko abantu bose harimo n'abakuru bapfusha ubwenge n'imbaraga byabo ubusa bahabwa amahugurwa nk'ayo we na bagenzi be bahawe maze bakabasha gukora ibikorwa by'iterambere, ndetse anenga abavuga ko i wawa ari ahantu habi, kandi mu by'ukuri ari ahantu hari ubumenyi bwinshi abantu bahabwa kubuntu.

 

 

Posts Related to Rwanda | Ngororero: Arashima ubuyobozi bwamukuye mu muhanda bukamwigishiriza i Wawa

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment