Akarere ka ka Kayonza karashimirwa uburyo gakorana n'abatijisite (Abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihu akamaro) mu mirimo yo kubaka no kubungabunga ibikorwa remezo, by'umwihariko imihanda.
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Rugamba Egide wari uyoboye ikipe yasuzumye uburyo akarere ka Kayonza kashyize mu bikorwa imihigo y'umwaka wa 2011/2012, yashimye uburyo ako karere gakoresha abatijisite mu bikorwa by'iterambere kandi bifitiye akamaro abaturage bose.
Umujyi wa Kayonza ufite imihanda myinshi ica mu makaritsiye (quartiers), kandi yose ikoze neza n'ubwo itarimo kaburimbo.
Hari aho uturere dutanga amafaranga yo kubungabunga imihanda kandi hari imbaraga zakabikoze nk'uko akarere ka Kayonza kabigenza bakazipfusha ubusa nk'uko bivugwa na Rugamba. Yongeyeho ko akarere ka Kayonza kahisemo uburyo bwiza kandi budahenze bwo kwita ku mihanda ya ko, anasaba ko byakomeza no mu gihe kiri imbere.
Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza butangaza ko hari igishushanyo mbonera kigaragaza ahagomba kunyuzwa imihanda mu mujyi wa Kayonza, hagendewe kuri gahunda ya leta y'icyerekezo 2020.
Bamwe mu batuye muri uwo mujyi barasaba ubufasha bwa leta kugira ngo iyo mihanda izanashyirwemo kaburimbo "kuko ari bwo yaba ari imihanda myiza ijyanye n'igihe kandi n'umujyi wa Kayonza ukarushaho kugira isura nziza" nk'uko bamwe muri bo babidutangarije.
Posts Related to Rwanda : Kayonza: Barashimirwa uburyo bakorana n'Abatijisite mu kubaka no kubungabunga ibikorwa remezo
Umuyobozi wa komisiyo y'ubukungu mu nama njyanama y'akarere ka Kayonza, Nkikabahizi Pascal avuga ko ibikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage byagenewe amafaranga menshi mu ngengo y'imari ...
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Rugamba Egide, yanenze bikomeye imirenge ya Murama na Ndego ku bw'amaraporo yoherejwe ku karere ka Kayonza yandikishijwe ...
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko gutera amashyamba ku bwinshi ari kimwe mu bizatuma ikibazo cy'amazi make agaragara muri ako karere kibonerwa umuti. ...
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, Mugabo John, arasaba ubufatanye bw'abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage muri rusange mu gushyira mu bikorwa imihigo umuyobozi w'ako karere yasinyiye imbere ya ...
Umujyi wa Kayonza urarangwa n'isuku idasanzwe kubera uruzinduko rw'umukuru w'igihugu, perezida Paul Kagame, agirira mu karere ka Gatsibo kuri uyu wagatanu. Perezida Kagame araza guca ...
Google+
0 comments:
Post a Comment