Binyuriye mu nyigisho, ibiganiro n'ibikorwa bitandukanye by'impuzamiryango PROFAM Twese hamwe, abaturage bo mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara baratangaza ko bamaze kugera ku ntambwe igaragara mu bumwe n'ubwiyunge hagati y'abarokotse Jenoside n'abayigizemo uruhare barangije ibihano byabo bakaba barafunguwe ndetse n'indi miryango itandukanye yagendaga igaragarwaho ukutumvikana ku misozi y'uyu murenge.

Jacques KABOGORA umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muganza
Mu buhamya butandukanye butangwa n'impande zombie z'abaturage bagenda bagaragaza ko koko mbere harimo icyuho kinini cyatumaga hagati yabo hahora umwiryane no kutumvikana ariko ubu ibintu bikaba bigenda neza abantu babasha kubana bagasangira ndetse bakanabana mu mashyirahamwe atandukanye abafasha gutera imbere.
KAMBIBI Monika umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside utuye muri uyu murenge avuga ko yari abayeho nabi, nta bwumvikane hagati ye n'abaturage bo ku musozi we batakozweho n'ubwicanyi bwo muri mata 1994. Avuga ko byamuvunaga cyane kuko yageraga aho akisanga wenyine akigunga kandi nanone kubera ibyo yabonye byamubayeho akumva kurenzaho biramunaniye umujinya n'urwango bitumen ashaka kubegera kandi nanone ku rundi ruhande bikaba uko.
Aragira ati "Kubana n'abaturanyi banjye byitwa ko tudasangiye ubwoko numvaga binyica nabona abana babo jye nta mwana ngifite urwango rukabira, twakwigishwa ko nta bwoko bubaho nkumva sinshaka kubyumva ariko ni ukuri ubu twarahuguwe bihagije tumaze kubona ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa, abavandimwe bavuye mu buroko dusigaye dufatanya kwiyubaka tworozanya kandi mbona ubuzima burushaho koroha kuko ntakiri jyenyine"
Ku rundi ruhande naho ngo byari uko, abaturage bahoraga bareba nabi abarokotse bavuga ko babafungishirije abantu, ubundi bamwe ugasanga ngo baracyanifitemo ibitekerezo bibi biva ku byo bigishijwe bashishikarizwa kwica abatutsi muri Jenoside ariko ubu bavuga ko bamaze kubona ukuri aho kuri kandi banababazwa cyane n'ibyabaye bitari bikwiye, umugambi rero ukaba ari ugushyirahamwe bagafatanya kongera kubaka igihugu.
Alphonse umwe mu bafunguwe waregwaga kugira uruhare muri Jenoside ariko ubu akaba yararangije igihano cye avuga ko nawe yumvaga afitiye uburakari abamufungishije kandi akumva ntiyakongera kubana nabo, ariko ubu ngo yamaze kubonako kwangana ntacyo bigezaho yiyemeje guhinduka kandi yarabishoboye ubu barabana kandi akumva afite amahoro.
Muri uyu murenge wa Muganza amatsinda y'abarokotse yagiye akusanya amafaranga n'amatsinda y'abafunguwe baregwaga ibyaha bya Jenoside n'imiryango yabo bakusanya andi mu matsinda yabo maze bayashyirahamwe bayagura amatungo magufi agizwe n'ingurube 6 maze barorozanya 4 muri zo zihabwa abafunguwe, barateganya kandi kugura izindi 10 mu cyumeru gitaha nazo bakazihana.
Abaturage b'uyu murenge kandi bashyize hamwe bubaka amazu agera kuri 7, agera kuri 5 muri yo yubakiwe abacitse ku icumu batari bafite aho kuba andi 2 yubakirwa abafunguwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge bwana Jacques KABOGORA nawe avuga ko kuva nyuma ya Jenoside yo muri 1994 kimwe n'ahandi hose mu gihugu muri Muganza naho bitari byoroshye hagati y'abaturage kandi ko byagiye bikunda kugaragara ko hagati mu baturage hari umwiryane ariko ngo uyu munsi abaturage bafashijwe n'impuzamiryango PROFAM ndetse n'umushinga Internationa Alert igamije ubwiyunge n'ubumwe mu banyarwanda inyujije inyigisho zayo mu biganiro, amahugurwa ndetse no mudushinga duto igenda ifasha abaturage gukora, byose bikabahuriza hamwe maze bigatuma babona agaciro ko gufatanya.
Umurenge wa Muganza wari ufite abayobozi babi mugihe cya Jenoside waba ngo uri mu duce tw'aka karere twabayemo ubwicanyi bukabije, bikaba rero bitari byoroshye kugirango abaturage bongere kumvikana ariko ngo intambwe imaze kugerwaho mu bwiyunge irashimishije cyane.
Posts Related to Rwanda | GISAGARA: UBWIYUNGE HAGATI Y'ABAROKOTSE JENOSIDE N'ABAYIKOZE BURI KUGERWAHO
Abafashamyumvire mu bumwe n'ubwiyunge bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka gisagara baravuga ko bafashije abaturage kugera ku bumwe n'ubwiyunge bashingiye ku bahuza imiryango ...
Abanyamuryango b'amashyirahamwe "inganzo y'ubumwe" igizwe n'abagabo bacitse icumu rya jenoside, abagabo bagize uruhare muri jenoside bakemera icyaha bagasaba imbabazi ndetse n'abagize uruhare mu kurokora abahigwaga ...
Ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara burahamagarira abaturage bose gushyira hamwe bagahangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 kuko ibibazo by'abanyarwanda bigomba kuba ibya bose ...
Tariki 25/05/2012 abarezi n'abanyeshuri bose bo mu Murenge wa Muganza bahuriye ku ishuri ryisumbuye rya Muganza mu rwego rwo kwibuka abarimu 18 n'abanyeshuri basaga 213 ...
Kabogora Aron ni umusaza utuye mu kagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba, akarere ka Karongi. Yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri ...
Google+
0 comments:
Post a Comment