Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Ngoma: Umuyobozi w’ akarere yikomye abacuruzi badateza imbere akarere

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Ngoma: Umuyobozi w' akarere yikomye abacuruzi badateza imbere akarere
Jul 22nd 2012, 09:48

Untitled3 Rwanda | Ngoma: Umuyobozi w' akarere yikomye abacuruzi badateza imbere akarere

Aphrodis Nambaje umuyobozi w' akarere ka Ngoma aranenga bamwe mu bacuruzi bakorera muri aka karere batagira uruhare mu bikorwa by' iterambere byako.

 

Umuyobozi yabivugiye munama y' igenamigambi ry' akarere  ka Ngoma y'umwaka wa 2012-2013 yabaye tariki 20/7/2012.

Mu ngero uyu muyobozi yatanze ngo ni nko mugikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kubaka urwibutso rwa Kibungo aho ngo mubari mu gikorwa cya "Fund rising" abacuruzi bagiye bitanga amafaranga menshi ariko kugeza nanubu ntaratangwa.

 

Ikindi ngo ni iyo hari igikorwa cy' iterambere    aho usanga ngo mu bacuruzi bose haboneka amafaranga make  ndetse ngo hari nubwo usanga habonetse amafaranga 5000Rwf yonyine bityo bikaba bigaragaza ko abacuruzi uruhare rwabo rukemangwa.

 

Yagize ati" Ikibazo ni uko  abanyakibungo dufite ariko ntidutange bityo rero ntanicyo tubona kuko tudatanga. Iyo urebye miliyoni abacuruzi bitanze zo kubaka urwibutso wareba kuri compte ugasanga nta na miliyoni ebyiri ziriho birababaje. Nitwe abaturage tuzateza imbere akarere kacu si akarere gusa."

 

Ibi umuyobozi yabivuze mugihe akarere gafite umushinga ukomeye wo kubaka hotel yo kurwego rw' inyenyeri eshatu ishobora kuzahindura isura y' akarere ka Ngoma kugeza ubu katagira hotel n'imwe nyamara harahoze icyicaro cya perefecture Kibungo ubu hakaba habarizwa na universite ebyiri ,iya INATEK n' iy'abaforomo n' ababyaza.

 

Kuruhande rw' abacuruzi nabo bavuga ko bafite ubushake bwo guteza imbere akarere gusa mu minsi yashize bagaragaza ikibazo cy'uko batagiraga  ibiro by'aho bakorera nk' abanyamuryango. Kugeza ubu bafite aho bakorera. Ntawakemeza ko uyu mwuka utari mwiza hagati y' abikorera n' akarere hari aho uhuriye nuburyo ibyo basaba akarere hari igihe batabibona.

 

Ibikorwa remezo bikomeye  bimaze kugerwaho usanga ari iby'akarere urugero n'isoko rikuru ryuzuye muri aka karere  ndetse n' andi masoko. Abikorera muri aka karere basa naho bacumbagira mu bikorwa by' iterambere ndetse no ku ishoramari.

 

 

Posts Related to Rwanda | Ngoma: Umuyobozi w' akarere yikomye abacuruzi badateza imbere akarere

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment