U Rwanda ruragenda rurushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga muri ryo harimo n'ikoreshwa rya Mudasobwa aricyo gituma gutanga raporo zandikishije intoki n'ikaramu bizagera ubwo biba amateka bikibagirana ndetse byagira naho biba bigafatwa nk'ikizira.

Nta n'umwe mu bayobozi b'utugali wahawe Mudasobwa ye atamwenyura
Ibyo byagaragaye ubwo mu karere ka Nyanza hatangwaga mudasobwa zigendanwa mu tugari tugize Akarere ka Nyanza tariki 20/07/2012 ndetse binashimangirwa na Murenzi Abdallah umuyobozi w'ako karere ko gutanga raporo zandikishije intoki n'ikaramu bigiye gusigara ari ikizira muri ako karere.

Zimwe muri za Mudasobwa zahawe abayobozi b'utugali two mu karere ka Nyanza
Murenzi Abdallah atanga izo mudasobwa ku banyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize akarere ka Nyanza yavuze ko gutanga raporo zandikishije intoki n'ikaramu muri ako karere ari ikizira kuva aho izo mudasobwa zitangiwe. Mu mvugo ye yabivuze atya: " Gutanga raporo zandikishije intoki bigiye kuba ikizira muri aka karere"
Yakomeje avuga ko mu tugali nta raporo iyariyo yose izongera kujya yohererezwa ubuyobozi bw'umurenge yandikishijwe intoki. Ati: " Nizeye ko za nyandiko zitabashaga gusomeka kubera umukono w'intoki n'ikaramu zitazongera kubaho kuko mwese muhawe za mudasobwa zo kwifashisha kugira ngo akazi kanyu karushesho kugenda neza"
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugali twahawe izo mudasobwa basabwe kuzifata neza buri gihe cyose bazikoresha bumva ko zikwiye gufatwa neza nk'uko basanzwe bafata ibindi bikoresho bya leta bahabwa mu kazi. Nk'uko Murenzi Abdallah yakomeje abibasaba izo mudasobwa ntabwo zigomba gukoreshwa hagamijwe kuzangiza ahubwo zigomba gufatwa neza bakazirinda ikintu cyose cyazonona.
Asobanura uburyo izo mudasobwa zigomba gufatwa neza yagize ati: " Muri mwe utazi gukoresha mudasobwa abanze areke yigishwe kuyikoresha kugira ngo muhabwe ubumenyi ku mikoreshereze yazo"
Ati: " Utazi gukoresha mudasobwa azaze ku karere abanze yigishwe kuyikoresha kuko bizamufasha kutayangiza bityo itange umusaruro mu kazi ke ariko hatabayeho kuyihutaza ku bw'impamvu zo kutamenya kuyikoresha"
Mugabo Andrew umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ni umwe mubahawe mudasobwa yo gukoresha mu biro by'akagali ke.
Mu byishimo byisnhi aseka yagize ati: " Ndishimira Mudasobwa nabonye kuko igiye kumfasha by'umwihariko mu kunoza imitangire yanjye ya raporo kandi nzanayifashisha mu gutangira amakuru ku gihe y'ibyabaye mu kagali nifashishije ikoranabuhanga rya interineti.
Mudasobwa zahawe abo banyamabanga Nshingwabikorwa b'utugali tugize karere ka Nyanza zose ni izo bwoko bwa HP bakaba bazibahanye n'ibikoresho byazo byose( Accesoires).
Kuva mu mpera z'umwaka wa 2011 mu karere ka Nyanza utugali 20 kuri 51 tugize akarere nitwo twari dusanzwe dutanga raporo zandikishije Mudasobwa mu gihe utundi tugali 31 twandikishaga raporo intoki n'ikaramu nk'uko Murenzi Abdallah umuyobozi w'akarere ka Nyanza yabyemeje.
Posts Related to Rwanda | Nyanza: Gutanga raporo yandikishije intoki mu buyobozi bw'inzego z'ibanze bigiye kuba ikizira
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Rugamba Egide, yanenze bikomeye imirenge ya Murama na Ndego ku bw'amaraporo yoherejwe ku karere ka Kayonza yandikishijwe ...
Koperative zo kubitsa no kugurizanya "Umurenge Sacco" bashyikirijwe mudasobwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu rwego rwo kunoza imikorere yazo. Ku wa 15 Werurwe ...
Nyuma y'imirenge ya Mukamira, Jenda, Kabatwa na Bigogwe, ubu noneho hagezweho umurenge wa Kintobo aho abantu bagera kuri 40 barimo kwigishwa ikoranabuhanga ndetse n'ubumenyi bw'ibanze ...
Mu tugali 51 tugize akarere ka Nyanza, 31 nitwo twubatse kandi dukorerwamo mu gihe udusigaye dukorera mu nzu z'inkodeshanyo utundi tugakorera mu nzu utakeka ko ...
Mu rwego rwo koroshya itumanaho mu kazi, kohererazanya ubutumwa bujyanye n'akazi abakozi b'akarere ka Gisagara bakoresha internet, hifujweko no muzindi nzego byagenda bityo niko gushyiraho ...
Google+
0 comments:
Post a Comment