Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: UMUHUNGU WA RAMBO YITABYE IMANA KU MYAKA 36, DORE ICYA MUHITANYE.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
UMUHUNGU WA RAMBO YITABYE IMANA KU MYAKA 36, DORE ICYA MUHITANYE.
Jul 15th 2012, 11:51

umuhungu wa Sylvester Stallone benshi bazi ku izina rya Rambo akaba ari Umukinnyi w'amafilime Sage Moonblood Stallone yagaragaye mu rugo rwe i Hollywood yapfuye nyamara kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe. Umurambo we wabonetse kuri uyu wa Gatanu.

uyu mugabo w'imyaka 36 yigaragaje mu myaka ya 1990 aho yakoraga mu mishinga itandukanye nk'uko byatangajwe na avoka George Braunstein, wanatangarije itangazamakuru rya NBC4 ku bijyanye n'iyo nkuru y'akababaro.

Nyakwigendera Sage Moonblood Stalone

Se Sylvester Stallone, yumvise iyo nkuru ubwo yari ari mu gikorwa cyo kuzengurukana no kwamamaza sinema ya Expendables 2 ivuga ku bumwe budasanzwe no gucikamo ibice nk'uko byatangajwe n'urubuga rukunda kwibanda ku makuru y'ibyamamare TMZ.

Sylvester Stallone wamenyekanye ku izina rya Rambo

 

Iyi nkuru y'urupfu rw'umuhungu we Sylvester Stallone amaze kuyumva yamuciye intege aho yanagaragaje akababaro kenshi nk'uko byatangajwe n'umuvugizi we Michelle Bega. "impuhwe ze n'ibitekerezo bye yahise abitura uwahoze ari umugore we Sasha ari nawe nyina w'uyu nyakwigendera, umugore wa mbere w'icyamamare mu njyana ya Rocky aho yanagize ati :" Sage yari umuntu uryohereza abandi".

Amakuru ku bijyanye n'uru rupfu ntiyahise amenyekana ako kanya. Nyamara Umuvugizi w'urugaga rw'abaganga rw'i Los Angeles, muri California yatangarije ibiro ntaramakuru by'u bufaransa AFP ko batangiye guperereza icyateye urwo rupfu.

Amakuru afitiwe gihamya aravuga ko uyu mugabo yaba yishwe no gufata umuti urengeje urugero, ku buryo abakora ankete bashobora gutangaza niba ari impanuka cyangwa ikindi.

 

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment