Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: JAY-Z ARISHYUZWA MILIYONI 7 $ KURI LOGO YA STUDIO YA ROCA FELLA RECORDS,

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
JAY-Z ARISHYUZWA MILIYONI 7 $ KURI LOGO YA STUDIO YA ROCA FELLA RECORDS,
Jul 15th 2012, 12:30

Jay-z umwe mu baherwe bambere mu muziki muri leta zunze ubumwe z’amerika ndetse no kw’isi yose aho afite akayabo ka miliyoni zigera kuri 475 $ ndetse n’akayabo ka miliyoni 300 $ z’umugore we Beyonce.

kuri ubu Jay-z akaba ari mu nkiko aho akurikiranweho kutishyura amafaranga angana na miliyoni 7 $, aho azishyuzwa n’umu designer wakoze logo ya Roca fella record aho iyo logo igizwe n’inyuguti ya R ndetse n’icupa rya champagne byose bikaba bifite background ya Record Disk.

ngiyi logo ya roca fella records

uyu mu designer witwa Dwayne Walker yakoze iyi logo mu mwaka wi 1995 ku mafaranga 3.500 $ ndetse bakanemeranywa ko azajya ahabwa 2% z’inyungu zose zizava kuri iyi logo kugeza mu mwaka wa 2015, kuri  ubu rero uyu mugabo aravugako izi nyungu yagombaga kujya ahabwa kuva muwi 1995 kugeza ubu muri 2012 zimaze kugera ku kayabo ka miliyoni 7$.

uru rubanza rero rukaba rukomeje aho uyu mugabo yareze jay-z kuba ataramwishyuye muri iki gihe cyose kingana nimyaka 16, Roca fella records ikaba isigaye iri mu maboko ya Universal Music Group.

Jay-z akaba ntacyo yigeze atangaza kuri iyi nkuru akaba ategereje uko urukiko ruzaca uru rubanza.

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment