Ubusanzwe CHRIS amenyekanye mu minsi mike ishyize ubwo yasohoraga indirimbo yitwa "URI YA MANA” yafatanije na jimmy muriho. Mu kiganiro manager we BZB THEOGENE usanzwe akora business hano mu mugi wa Kigali yagiranye n’umunyamakuru wa Ibishya.biz yakomeje atangaza ko yiyemeje kumubera manager nyuma yaho y'umviye indirimbo ze akumva haricyo y' amufasha mu iterambere ry' imano ye bafatanije.

Nguyu Manager we witwa BZB Theogene
CHRIS ubusanzwe n' umunyeshuli urimo arangiza amasomo ye mu bukungu mu mwaka wa kane muri kaminuza nkuru y' u Rwanda akaba kandi n' umunyamakuru kuri radio AMAZING GRACE 105.1FM aho akora yitwa " TCHEOU" , akaba yarashyize indirimbo ye ya mbere ahagaragara mu mwaka ushize yitwa " ARAHAMAGARA" n'izindi nyinshi yagiye akorana n' abandi bahanzi.. ubu indirimbo ye URI YA MANA ikaba irimo kugenda inyura abanyarwanda biciye mu ma radio atandukanye n' ama websites
Twababwira ko bidahindutse muri iki cy'umweru aribwo CHRIS azatangira gukorera amashusho indrimbo URI YA MANA kugira ngo ikomeze kunyura abakunzi b' indirimbo z' imana n' abafana be muri rusange.
kanda hano wumve indirimbo URI YA MANA by Chris ft. Jimmy
Uri ya Mana by Chris Feat Jimmy
Post by:: Patrick cyuzuzo/ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment