Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: UMWE MU BAKINAGA MURI EXPENDABLES 2 YITABYE IMANA, MWIFATWA RY’AMASHUSHO MURI BULGARIA, DORE UWARIWE.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
UMWE MU BAKINAGA MURI EXPENDABLES 2 YITABYE IMANA, MWIFATWA RY'AMASHUSHO MURI BULGARIA, DORE UWARIWE.
Jul 27th 2012, 15:01

Burya nubwo tuzireba tukazikunda ndetse bamwe bakifuza kuzikina cyangwa kuba bagira icyo bakoramo filime za action ntago ziba zoroshye kuzikina cyangwa kuzi kora kuko hari bamwe bazikomerekeramo ndetse n’abandi bakahasiga ubuzima.

The Expendables imwe mu ma filime yahuje aba stars benshi cyane bakomeye ba cinema mu gice cyayo cya mbere cyakunzwe n’abantu benshi ndetse no mu gice cyayo cya kabiri gitegerejwe na benshi kubere ubuhanga ndetse n’abakinnyi bibyamamare bagaragara muri iyi filime.

Ubwo iyi filime The Expendables 2 yakinirwaga mu gihugu cya Bulgaria umwe mu bo bita Stuntsman bisobanura (ugomba gukina nku mu acteur kandi atariwe kugirango barinde ubuzima bwa wa mu acteur) uyu musore rero ubwo yakinaga iyo role muri iyi filime ntiyaharenze kuko yaje kuhasiga ubuzima ahitannye n’ibiturika (Explosives).

Imodoka yari irimo ibiturika byahitanye Kun Liu

Kun Liu, akaba ariyo mazina ya nyakwigendera waturikanwe n’ibiturika ubwo bafataga amashusho yaho bita Ognyanova reservoir bari mu bwato bw’ibiti iyi scene ikaba yari gukorwa hakoreshejwe ibiturika bifite imbaraga nyinshi haza kubamo ikosa mw’ituriswa ryibyo biturika bituma uyu musore Kun Liu ahita ahasiga ubuzima ndetse na stalone (Rambo) nawe arahakomerekera tubabwireko na Arnold shwarzneger (Commando) nawe yakomeretse byorohereje ku mutwe ubwo bafataga amashusho muri Mexico mu mugi wa New Mexico, akaba yarahise atangaza ko nta Stunt akeneye ko scene zose we azajya azikinira kuko yumva ko atari ngombwa gushyira ubuzima bwabandi mu byago.

Commando, Rambo na Bruce Wills nyuma yimpanuka y'urupfu rwa Kun Liu Rambo akaba yari yakomeretse ku mutwwe

Umuryango w’uyu musore ukaba arimo kurega studio yakoze iyi filime ariyo Millennium Films ndetse n’ushinzwe ibyabakinnyi ariwe Chad Stahelski kuba aribo batumye ayo makosa aba umuhungu wabo akahasiga ubuzima, uyu muryango ukaba uri kwishyuza akayabo kagera karenga ibihumbi 25.000 by’amadolari nk’indishyi z’akababaro.

amakosa mw’ifatwa ry’ama filime akaba akunda kuba cyane muri aya mafilime ya action abayakore ndetse n’abifuza ku yakinamo muri tonde murumva ko ari ukwitonda cyane.

 

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment