Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: JAY POLLY ATI: “NINTSINDIRA PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR NZAKORA IBIKORWA BYO GUFASHA”.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
JAY POLLY ATI: "NINTSINDIRA PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR NZAKORA IBIKORWA BYO GUFASHA".
Jul 19th 2012, 16:46

photo

Jay Polly

Nyuma yo gusigara mu bahanzi 2 bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar, umuhanzi Tuyishime Josua bita Jay Polly yavuze ko niyegukana umwanya wa mbere muri PGGSS azatangira gahunda y'ibikorwa by'urukundo.

Mu kiganiro Jay Polly uririmba mu njyana ya Hip- Hop yavuze ko ashimira abafana be bamugaragarije icyizere bakamuha amahirwe yo gukomeza muri PGGSS, ko yizeye intsinzi izakurikirwa n'ibikorwa bitandukanye.

Josua yagize ati "abafana banjye cyane cyane abakunda "Hip- Hop" ni ab'agaciro kuri njye, kandi nezeye ko ishyaka bagaragaje bantora rizakomeza nkanegukana umwanya wa mbere, bityo nkashyira mu bikorwa intego nihaye".

Bimwe mu bikorwa by'urukundo Jay Polly yavuze ko azerekana namara gutsinda PGGSS harimo; gusura ababana n'ubumuga hirya no hino nk'ab'i Gatagara, guteza imbere "Hip- Hop" n'ibindi bitandukanye.

Nk'uko Jay Polly ayakomeje atangaza, nta cyo yabona yitura abafana kuko intambwe bamugejeje ari ntagereranywa, dore ko we ubwe yari yitakarije icyizere biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Jay Polly ubwo yatsindiraga gukomeza muri PGGSS 2

Ni muri urwo rwego Tuyishime Joshua yavuze ko yahisemo kuririmba mu njyana  "Hip- Hop", kandi akaba yishimira ibyo imaze kumugezaho, n'uburyo abafana bamaze kuyikunda. Ni cyo gituma Josua yavuze ko azakoresha uko ashoboye na we akazamura abahanzi bayikoresha ariko badafite amikoro.

Ikindi Jay Polly yavuze n'uko aho ageze muri PGGSS ahakesha abafana, anabasaba gukomeza kugaragaza ishyaka ryo kumuha amajwi kuko we abona ko ahasigaye ari ho hakomeye.

tukaba twabibutsako abasore bageze final ari babiri aribo Jay Polly ndetse na King James, final ikaba izaba kw’itariki 28 z’uku kwezi kwa nyakanga mu gitaramo cya live n’umuhanzi w’umunyamerika Jason Derulo.

 

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment