Lady Gaga umwe mu bahanzikazi bazwiho kugira udushya twinshi cyane kuriy’isi aho akunze kugaragara yambaye imyambaro idasanzwe ndetse agakunda no kwambara ubusa cyane mu ruhame.

Lady Gaga
kur’ubu noneho agashya ashaka gukora n’ako kubaka inzu ku kirwa kimwe cyo mu gihugu cy’ubugiriki (Greece) ku mugabane w’uburayi aho iyo nzu ye izaba y’ubutse ku mazi uyireba akazajya abona imeze nkaho irerema hejuru y’amazi iyi nzu ikazaba izamutwara akayabo k’amapound agera kuri miliyoni 10 (10.000.000 £) iyi nzu ukazajya uyigeraho aruko uje mu bwato gusa cyangwa se indege.

Lady Gaga n'uwari umukunzi we Luc Carl
iyi nzu y’uyu muhanzikazi ikazaba ifite urusengero ndetse n’ikibuga cya tennis na piscine 2, iki kirwa cyo mu bugiriki Lady Gaga akaba agikunda cyane kuko mu mwaka wi 2010 byigeze guhwihwiswa ko yaba yari agiye kuhakorera ubukwe n’uwari umukunzi we ariwe Luc Carl bikaza kurangira bitabaye kuko baje gutandukana.
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment