Umuhanzikazi Princess Priscilla wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye "Mbabarira" ikaba ari indirimbo yatunguye benshi kubera ubuhanga iririmbanye, arasaba abakunzi be kumuba hafi.
Princess Priscilla kandi ubuhanga bwe ntiyabugaragarije gusa mu ndirimbo ye "Mbabarira" kuko n'izindi ndirimbo ze agenda akora zigaragaza bidasubirwaho ko ari umuhanzikazi ushoboye kandi ufite ijwi ryiza cyane.

Princess Priscilla
Uyu muhanzikazi n'ubwo ahugiye cyane kumasomo, ngo ntiyibagiwe gukora muzika mu rwego rwo kugirango arusheho gutera imbere mumuziki ndetse no kurushaho gushimisha abakunzi be.
Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko n'ubwo bitamworoheye kuvanga umuziki n'amasomo ariko ko agerageza uko ashoboye kandi akaba ari gukora cyane.
Nyuma y'indirimbo ye "Emera" aherutse gushyira hanze, kuri ubu arateganya gukora amashusho y'indirimbo ze amaze kugira ndetse akarushaho kongera indirimbo (audio).
Ari gukorana na producer Nicola Nic ariko afite gahunda yo gukorana n'abandi baproducer mu rwego rwo kurushaho kwagura umuziki we.
Princess Priscilla yagize ati:
"Abakunzi banjye ubambwirire ko nagarutse muri muzika kandi ndabakunda cyane. Ndi gukora izindi ndirimbo nshyashya n'amavideo menshi…".
Mu gusoza ikiganiro twagiranye, twifuje kumenya niba yaba nawe ateganya kuba yageza kubakunzi be alubumu ye dore ko bayitegereje ari benshi cyane, Princess Priscilla adusubiza ko abitekereza kandi abiteganya ariko kugeza ubu akaba atazi niba uyu mwaka uzarangira ayimuritse cyangwa se atayimuritse. Gusa ngo ari gukora cyane kuburyo bishobotse yayimurika.
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment