Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: JASON DERULO UMWAKA USHIZE YINJIJE MILIYARI 2 NA MILIYONI 187 N’IBIHUMBI 500 FRW- REBA AMATEKA YE

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
JASON DERULO UMWAKA USHIZE YINJIJE MILIYARI 2 NA MILIYONI 187 N'IBIHUMBI 500 FRW- REBA AMATEKA YE
Jul 28th 2012, 10:23

Umuhanzi Jason Joel Desrouleaux uzwi ku izina ry’ubuhanzi n’ubu producer nka Jason derulo mu kinyamakuru cya The richest magazine gisohokaho ibyamare n’amafaranga biba byarinjije , k’uruhande rw’umusore waraye usesekaye mu rwanda Jason derulo aho aje gusoza igikorwa cya Primus guma guma superstar Season II,uhereye mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2011 (May 2011) kugeza mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka wa 2012 (may 2012) yinjije miliyoni 3 n’ibihumbi magana atanu by’ama dolari ($ 3,500,000 Million), uyashyize mu manyarwanda angana na miliyari 2 na miliyoni 187 n’ibihumbi 500 Frw (2,187,500,000 Frw).

Dore amateka y’ubuzima bwe:

Uyu muhanzi yamenyekanye mu Rwanda cyane cyane kubera indirimbo ye "Watcha Say" yashyize ahagaragara mu mwaka wa 2009 maze igakundwa ku isi ndetse no mu Rwanda.

Uyu musore wize ibijyanye na muzika ndetse no kubyina, yavukiye muri Miami muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA), tariki 21/09/1989 ku babyeyi bombi baturuka mu gihugu cya Haiti.

Ku myaka itanu y'amavuko, Jason Deluro nibwo yatangiye kugaragaza impano ye mu kuririmba maze agize imyaka umunani ahimba indirimbo ye ya mbere yitwa “Crush On You”.

Ibijyanye no kuririmba yabyinjiyemo bwa mbere ubwo yari umufana ukomeye wa Michael Jackson, aho yakundaga kureba amavideo y'indirimbo ze maze akigana uburyo abyina. Yakundaga kandi kuririmba indirimbo za Usher ndetse na Justin Timberlake ari nako azibyina; nk'uko aceshowbiz.com ibitangaza.

Nyuma yaje kujya kwiga ibijyanye n'umuziki ndetse no kubyina mu ishuri ryitwa American Musical and Dramatic Academy riri mu mujyi wa New York, akaba yararangije muri iryo shuri afite imyaka 17 y'amavuko.

Muri icyo gihe kandi nibwo yahuye na Frank Harris wamufashije kwiga gukina umukino w'intoki wa Basketball, dore ko ngo yawukundaga cyane.

Ku myaka 16 y'mavuko Jason Derulo yatangiye kwandika indirimbo z'abahanzi bakomeye muri Amerika barimo P. Diddy, itsinda ry'abaririmbyi rya Danity Kane, Donnie Klang, Sean Kingston, Cassie na Lil' Mama ndetse na Lil Wayne.

Jason Derulo yaje kuvumburwa na producer J.R. Rotem wo muri Amerika utunganya ibijyanye n'umuziki mu nzu itunganya umuziki yitwa Beluga Heights yaje kugirana ubufatanye n'indi studio yitwa Warner Bros. Records.

J.R. Rotem avuga ko yakunze indirimbo Jason Derulo yandika maze amuzana muri Beluga Heights kugira ngo ajye akora umurimo wo kwandika indirimbo. Nyuma nibwo yaje kuririmba maze bumva afite ijwi ryiza atangira kuririmba atyo; nk'uko J.R. Rotem yabitangaje.

Muri Kanama mu mwaka wa 2009 nibwo Jason Deluro yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yitwa “Whatcha Say”, nk'umuririmbyi ku giti ke. Nyuma y'amezi atatu gusa iyo ndirimbo isohotse yabaye indirimbo ya mbere ikunzwe muri Amerika.

Album ya mbere ya Jason Deluro yise Jason Deluro yagiye ahagaragara muri Werurwe mu mwaka wa 2010.

Izindi ndirimbo za Jason Deluro zamenyekanye mu Rwanda harimo "In My Head", "Ridin' Solo", “Don't Wanna Go Home”, It Girl, "Breathing" n'izindi.

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment