Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2012,abanyamuryango b' urugaga nyarwanda rw'ababana n'ubwandu bwa Sida batoye komite nshya isimbura iyari icyuye igihe maze ihabwa ubutumwa bwo gufasha abanyamuryango gukorera hamwe kuko ngo ari byo byatuma barushaho kujya inama no kubonera hamwe ubufasha ku buryo bworoshye.
Rusine Emmanuel, wari uhagarariye Commission y'amatora ya za Comite zo mu rugaga rw'ababana na Virus itera SIDA mu Rwanda, yagize ati « Ni mukorere hamwe aho kwigunga kuko nimwishyira hamwe bizabafasha kubonera hamwe inkunga n'ubundi bufasha mukenera. » Ubuyobozi bw'urugaga nyarwanda rw'ababana n'agakoko gatera Sida bukaba bukomeza gusaba ababana n'ubwandu bwa Sida kutiha akato ahubwo bagakorera mu mashyirahamwe ngo kuko ari byo byabahesha agaciro bibarinda ingeso yo gusabiriza.
Komite nshya y'uru rugaga mu Karere ka Nyagatare iyobowe na Mutoni Consolée watorewe kuba Perezida, asimbuye kuri uwo mwanya Rwagatwa Alphonsine, avuga ko icyo azshyira imbere mu miyoborere ari ugufasha ababana n'ubwandu kwiyakira bakumva babohotse ndetse no kubashakira n'ubujyanama.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarirwa amashyirahamwe agera kuri mirongo ine n'abiri y'ababana na Virus itera SIDA.
Posts Related to Rwanda :Nyagatare : Ubuyobozi bushya bw'urugaga rw'ababana n'ubwandu bwa Sida burasabwa gufasha abanyamuryango gukorera hamwe
Abibumbiye mu ishyirahamwe ry'ababana n'ubwandu bwa SIDA ryitwa KOPAUKI mu karere ka Kirehe bemeza ko babayeho neza kuko mu ishyirahamwe bahuriyemo boroye ingurube,inkoko n'inkwavu zibafasha ...
Abatishoboye bo mu karere ka Nyamasheke babana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA mu murenge wa Mahembe borojwe inka 15 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo ...
Mu gihe kwandura agakoko gatera SIDA ari ikibazo gikomeye ku bantu benshi, ngo hari bamwe bajya babeshya ko banduye cyangwa bagaca ku ruhande bagashinga amashyirahamwe ...
Koperative Tuzamurane ikorera mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe yibumbiyemo abantu 20 babana n'agakoko gatera SIDA, bakaba bavuga ko kuva bibumbiye muri ...
Itsinda ry'urubyiruko rwibumbiye muri club stop sida ryo mu murenge wa Kiramuruzi rivuga ko rimaze kwitegura neza kwinjira mucyunamo no kwitegura kuzakora ibikorwa bihesha igihugu ...

0 comments:
Post a Comment