Hashize amezi agera kuri abiri ababunza ibicuruzwa mu mugi wa Butare batijwe aho kuba bakorera mu gihe isoko rindi bashobora kuzabonamo ibibanza riri kubakwa, ariko n'ubwo aha hantu bagombaga kuhakorera nta misoro bishyuzwa, ntibabura kuhava bakongera gucuruza bagendagenda nk'uko babimenyereye.
Aho bahawe ikibanza cyo gukoreramo ni ahitwa mu Rwabayanga, inyuma y'ahahoze isoko rya kera. Uretse abacuruza imyenda n'inkweto, na bo bakeya cyane, abandi bamaze kubaka aho bazajya bakorera, maze nyuma y'igihe gito bisubirira mu muhanda, ngo babitewe no kutabona icyashara.
Musabyimana Olive, ni umwe mu bacuruza imbuto bagendagenda mu mugi wa Butare. Yagize ati "hano tuhaza mu gitondo, ariko iyo bumaze gucya tubona nta mafaranga turabona, turemera tukishora mu muhanda, n'ubwo abalocal defense batatworoheye kuko batwambura ibicuruzwa byacu maze inyungu twari twiteze ikavamo igihombo".
Mugenzi we witwa Mukamana Clementine we acuruza imyenda. We yirirwa aho mu Rwabayanga ategereje abaguzi, ariko iyo bigeze saaa kumi n'imwe na we ngo arahava akajya gushakisha amafaranga mu mugi. Yagize ati "nirirwa hano kuko mfite umwana mutoya nkaba ntakwirirwa mukwepakwepana abalocal defense, ariko na none bitageze nimugoroba ngo njye kuzunguza imyenda mu mugi ntabwo mu rugo twabaho".
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Niwemugeni Christine, avuga ko aba babunza ibicuruzwa bemeye bagahama hamwe abantu bagera aho bakamenya aho babashakira. Ngo impamvu bataza kubashaka ni ukubera ko batemeye kuhahama. Ngo ni yo mpamvu rero batazigera bareka gusaba abashinzwe umutekano gufasha mu gikorwa cyo gutuma aba bacuruzi bemera gucururiza ahantu hazwi.
Posts Related to Rwanda | Huye: Ababunza ibicuruzwa mu mugi bahawe aho gukorera bananirwa kuhaguma
Abacuruzi bacururiza mu isoko ryo mu Gasiza, umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, bavuga ...
Abacuruzi bo mu murenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye bari basanzwe bacuruza ibikorwa by'ubukorikori hamwe n'imbuto bamaze kubakirwa inzu yo gucururizamo kugira ngo ...
Uyu utunzwe no gucuruza itabi ni umusaza w'imyaka 82 witwa Ngwirije Michel utuye i Kaburemera ho mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye. Itabi aricururiza ...
Ugeze mu gasantere ka Matyazo ho mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, mu gitondo, nimugoroba cyangwa ku cyumweru, asanga abantu benshi bacururiza ku ...
Mu mujyi w'akarere ka Ruhango hamaze igihe hubakwa isoko ariko nyamara n'ubwo ritari ryuzura, abaturage bafite impungenge ko iri soko ari rito ugereranyije n'umubare w'abantu ...

0 comments:
Post a Comment