Kuri uyu wa gatatu tariki ya le11/07/2012 mu murenge wa Nkungu ho mukarere ka Rusizi hashojwe amahugurwa y'abanyamuryango ba AVEGA y'abantu 38. Ayo mahugurwa bari bamazemo amezi 3 arenga, yari agamije kubigisha uburyo bwo kwihangira imirimo, gukoresha inguzanyo neza barushaho kuzibyaza umusaruro kugira ngo zibageze ku iterambere rirabye hamwe n'uburyo bwo kwibumbira mu makoperative agamije kubateza imbere mu rwego rwo kubageza ku bikorwa bibabyarira inyungu kandi bifatika.
Aya mahugurwa yateguwe ku nkunga ya SURF (survivor fund) ibinyujije mu muryango wa AVEGA. Aba banyamuryango bahugurwaga buri wa kabiri bahuguwe n'umukozi wa AVEGA mu ntara y'uburengerazuba bwana Shema Alex wanashimiye aba banyamuryango byimazeyo ku bwitange bagaragaje mu gukurikirana amasomo bahabwaga mu gihe cy'amezi3 anabashimira umuhate n'ubwitange budasanzwe bagaragaje mu kwitabira ibyo bahugurwagamo. Uyu mukozi kandi yaboneyeho kubasaba kujya bibukiranya ibyo bize kugira ngo ubumenyi bahafatiye butazabibagira cyane cyane ko kwiga ari uguhozaho yababwiye ko kandi ibyo bakuye muri ayo mahugurwa byinshyi bizabafasha mu buzima bwabo bwose nibarushaho kubyitaho.
Mu gutanga impamyabumenyi zahawe abahuguwe ba AVEGA, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nkungu yasabye abo banyamuryango kutazapfusha ubusa ibyo bahuguwemo ahubwo ko baharanira gutangira kubibyaza umusaruro aha akaba yarabijeje kuzababa hafi mu gukurikirana ibikorwa byabo.
Abanyamuryango ba avega bahuguwe nabo barishimira ubumenyi bungutse ngo kuko buzabafasha gutera intambwe nziza ibaganisha ku bikorwa bitandukanye bizabageza ku iterambere.
Posts Related to Rwanda | Rusizi : Abanyamuryango ba avega barahuguwe
Mu muhango wo gushyikizwa impamyabumenyi wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 10/05/2012, abantu bahuguwe na DOT-Rwanda bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kubona amafaranga y'igishoro ...
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 werurwe, abahagarariye amakoperative akorera mu karere ka Gisagara hamwe n'abahagarariye imiryango ifite abana bafashwa na Global Fund ku ...
Nyuma yo gusohora abantu basaga 150 mu byiciro bitatu, umushinga utegamiye kuri Leta, DOT-Rwanda watangiye kwigisha ikoranabuhanga icyiciro cya kane cy'urubyiruko 60 rugizwe ahanini n'igitsina ...
Abitabiriye amahugurwa ku mirimo ikoreshwa abana bemeza ko iyo mirimo igira ingaruka z'igihe kirekire ku bana. Ibyo byagarutsweho mu mahugurwa y'umunsi umwe yabaye kuwa gatanu ...
Abacitse ku icumu rya genocide batishoboye bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rutsiro, barashima ibikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere, badahwema kugezwaho mu buryo ...

0 comments:
Post a Comment