Abana bahoze mu muhanda bazwi kw'izina rya mayibobo barishimira ubuzima bafite nyuma yo gukurwa mu muhanda bagashyirwa mu kigo cyitwa Baho neza mwana gikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe.
ubwo twaganiraga n'abo bana mu gitondo cyo kuri uyu wa 16/07/2012 batangaje ko kuba barashyizwe mu kigo bagatuza ngo n'uko bafashwe neza n'ababarera bakabaha ibyangombwa byose umwana akenera mubuzima ,mu gihe aho babaga mu muhanda baburaraga ndetse bakanabwirirwa .
Zimwe mu mpamvu aba bana batangaza zatumaga bacika iwabo bagahitamo kuba mu muhanda ngo n'ukubura ibyo barya iwabo bitewe n'uko ngo babaga ari benshi mu muryago kandi utishoboye yewe ngo nutwo babashiriye ku isahani ntitubahaze kuko baduhuriragaho ari benshi bityo ntibibahaze bigatuma bajya gushaka ikibabeshaho mu muhanda n'ubwo batangaza ko naho batakibona.
Bakomeje gutangaza ko kuva aho bagereye mu kigo kibarera cyitwa BAHO NEZA MWANA bafite ubuzima butagereranywa n'ubwo bahozemo bakiri mu muhanda.
Mukarurangwa Claudette umuyobozi w'iki kigo atangaza ko icyo kigo cyashyizweho n'umushinga Rwanda AID kubufatanye n'akarere ka Rusizi mu rwego rwo kwita k'uburenganganzira bw'umwana yanatangaje ko abenshi muri abo bana bakomoka ku babyeyi bakora umwuga w'uburaya ku buryo na ba se bababyaye batabamenya kuko abakora uwo mwuga baba bahuye n'abantu benshi. icyo kigo gifite abana 31 abenshi bakomoka mu karere ka Rusizi kikaba cyaratangiye tariki 09/4/2012.
Gusa muri ako karere haracyariho abana bakigaragara mu muhanda, kuri icyo kibazo umuyobozi wa baho neza mwana yatangaje ko biterwa nuko hariho abananiranye bazanwa mu kigo bakongera bakagicika, icyo kigo gifata abana bafite imyaka 16 kumanura hasi.
Posts Related to RWANDA | RUSIZI: ABANA BAHOZE MU MUMUHANDA BAFASHWE NEZA
Abana bahoze mu muhanda barererwa mu kigo cya Sacca (Street Ahead Children's Centre Association) cyo mu karere ka Kayonza bavuga ko icyo kigo kibafatiye runini ...
Mu gihe ubusanzwe byoroshye kumenya umwana wo mu muhanda w'igitsinagabo bitewe n'uko aba agaragarira buri wese kubera ibikorwa akora, ngo ntibyoroshye kumenya ko umukobwa ari ...
Mu karere ka Rusizi abana bo mu muhanda baratangaza ko kuwujyamo atari uko ari ibirara bikunze kuba ku muhanda ngo ahubwo ari ibibazo bitandukanye bibibatera. ...
Ubuyobozi bw'ikigo Street Ahead Children's Centre Associastion (Sacca) cyo mu karere ka Kayonza buvuga ko uburere bwiza ku mwana budatangirwa mu bigo byakira abana bo ...
Kayumba Maximilien wahoze ari umwana wo mu muhanda avuga ko umuntu ashobora kuva mu buzima bwo mu muhanda akabaho neza iyo yitoje kumvira, gukurikiza inama ...

0 comments:
Post a Comment