Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda : Imineke n’imbuto za Pomme ndetse n’ibindi biribwa bishobora kugabanyiriza umuntu umubyibuho ukabije, cyane cyane ibinure byo mu nda

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda : Imineke n'imbuto za Pomme ndetse n'ibindi biribwa bishobora kugabanyiriza umuntu umubyibuho ukabije, cyane cyane ibinure byo mu nda
Jul 18th 2012, 07:37

Pomme,imineke ndetse n'izindi mboga zirimo karoti bishobora gutuma umuntu ufite ikibazo cy'umubyibuho ukabije, cyane abakunze kugira ibinure byinshi mu nda ugasanga bafite inda nini,ngo ibi byabagabanyiriza iki kibazo.

Imineke n imbuto za Pomme 2 Rwanda : Imineke n'imbuto za Pomme  ndetse n'ibindi biribwa bishobora kugabanyiriza umuntu umubyibuho ukabije, cyane cyane ibinure byo mu nda

Ni iki wafata kugira ngo ugabanye ikibazo cy'umubyibuho ukabije?

Nk'uko tubikesha urubuga rwa interineti www.naturalnews.co

Imineke n imbuto za Pomme 300x119 Rwanda : Imineke n'imbuto za Pomme  ndetse n'ibindi biribwa bishobora kugabanyiriza umuntu umubyibuho ukabije, cyane cyane ibinure byo mu nda

m,imbuto za pome ni bumwe mu bwoko bw'ibiribwa by'ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije n'ibinure bikabije. Mu isuzuma ryakorewe mu gihugu cya Brasil,ngo byagaragaye ko umuntu urya pome nibura 3 ku munsi atakaza ibiro byinshi byamuzanira ingorane y'umubyibuho ukabije ugereranije n'utazirya. Imbuto za pomme kandi ngo  zikungahanye ku ntungamubiri bise "pectin" ziakaba zifite akamaro kanini ko kurinda umuntu indwara ya kanseri y'amara. Ibi pome ikaba ibisangiye n'urubuto rw'umuneke narwo rukungahaye ku ntungamubiri ya"pectin"irinda umuntu kwandura kanseri y'amara. Izi mbuto zombie yaba pomme ndetse n'umuneke zikaba kandi zigira Vitamine ziri mu bwoko bwa C,A,B6 na E. Izi mbuto kandi zikaba zikungahaye ku myunyu ka Manyeziyumu,Potasiyumu n'izindi kandi nta binyamavuta byinshi bibamo zikaba zigira uruhare runini mu kurinda umubyibuho ukabije.

Ibiribwa kandi bitandukanye by'imboga, birimo carotte ndetse n'inyanya nabyo ngo bikize ku bituma umuntu ubifata abasha kugabanya umubyibuho ukabije. Karoti zirushaho kuba nziza iyo zihekenywe zikiri mbisi zakorewe isuku neza ndetse n'iyo ziriwe ari salade cyangwa zigakorwamo umutobe,inkeri nazo zikaba ari imbuto zifasha mu kugabanya umubyibuho ukabaije. Izindi mboga nka epinari,cocombre n'izindi nazo zigira uruhare mu kugabanya umubyibuho ukabije. Gukora imyitozo ngororamubiri nabyo bikaba bifite akamaro gakomeye ku muntu ufite ikibazo cy'umubyibuho ukabaije. Ikindi kandi ngo kwirinda ibyo kurya byiganjemo ibinure n'amavuta menshi nabyo si byiza kuko bishobora gutera ikibazo cy'umubyibuho ukabije.  Ni byiza kwirinda hakurikizwa inama zitandukanye abantu bagirwa n'impuguke aho kuko kwirinda biruta kwivuza.

 

Posts Related to Rwanda : Imineke n'imbuto za Pomme ndetse n'ibindi biribwa bishobora kugabanyiriza umuntu umubyibuho ukabije, cyane cyane ibinure byo mu nda

share save 171 16 Rwanda : Imineke n'imbuto za Pomme  ndetse n'ibindi biribwa bishobora kugabanyiriza umuntu umubyibuho ukabije, cyane cyane ibinure byo mu nda

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment