Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda| Ngororero: Bamwe mu baturage ntibavugurura uturima tw’igikoni

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda| Ngororero: Bamwe mu baturage ntibavugurura uturima tw'igikoni
Jul 20th 2012, 05:50

Kugira akarima k'igikoni muri buri rugo ni kimwe mu bisubizo byo kutabona indyo yuzuye, uko kutihaza ku biribwa bifite intungamubiri za ngombwa ku buzima bikaba ari imvano y'indwara zitandukanye cyane cyane zikibasira abana bakiri bato. Mu gihe mu karere ka Ngororero hakivugwa ikibazo cy'abana benshi bafite indwara ziterwa n'imirire mibi, usanga bamwe mu baturage batita ku kuvugurura uturima tw'igikoni.

Zimwe mu mpamvu abo baturage batererana uturima twabo bikagera n'aho dusibangana, ngo ni akamenyero kabi benshi muribo bishyizemo ko ubuyobozi cyangwa abandi bagiraneza bazajya baza kubakorera uturima tugezweho ndetse bakanabatereramo imboga zitandukanye nkuko bikunze kugenda muri aka karere iyo hari abayobozi cyangwa itsinda runaka ryahagurukiye kurwanya imirire mibi.

Nyamara, abayobozi bavuga ko uko gukorera uturima tw'igikoni abantu cyane cyane abakene n'abafite abana bafite indwara zituruka kumirire mibi biba ari nko kubakangurira kuduhorana kugira ngo bahashye izo ndwara ariko bagatangazwa no kubona hari abasarura ibyo bahingiwe gusa byashira bakarekera aho bagategereza ko hari uzongera kubahingira, ibi bikaba ari imyitwarire mibi ku kurwanya imirire mibi nkuko Nyiraneza clothilde, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage abivuga.

Ngororero Bamwe mu baturage ntibavugurura uturima tw'igikoni Rwanda| Ngororero: Bamwe mu baturage ntibavugurura uturima tw'igikoni

Bamwe bagerageza kwita ku turima tw'igikoni no ku gihe cy'izuba

Si mu karere ka Ngororero gusa kutita ku turima tw'igikoni bigaragara kuko no mutundi turere ngo usanga abantu batita kuri utwo turima cyane cyane mu gihe cy'izuba, kandi bizwi ko aribwo ibiribwa byo mubwoko bw'imboga bitangira kuba ingume.

Nyamara ariko, abantu usanga bavuga ko akarima k'igikoni ari ingirakamaro ku muryango nyarwanda nyamara ariko bamwe ntibagakore mungo zabo, kugeza no kubayobozi b'inzego z'ibanze bigisha abaturage kugira uturima tw'igikoni ariko ugasanga nabo ntatwo bagira mu ngo zabo maze bigafatwa nk'ikinamico. Bamwe mubazi akamaro k'akarima k'igikoni bavuga ko mu mihigo y'umuryango buri wose ugashyiramo, bityo abayobozi bakaba bakwiye kujya babakurikirana nkuko nabo bakurikiranwa n'inzego zibakuriye.

Posts Related to Rwanda| Ngororero: Bamwe mu baturage ntibavugurura uturima tw'igikoni

share save 171 16 Rwanda| Ngororero: Bamwe mu baturage ntibavugurura uturima tw'igikoni

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment