Koperative y'Abahinzi b'Ibirayi ba Mukura na Rubengera mu turere twa Rutsiro na Rubengera (KOBIMURU) ifite icyocyezo kigenda gicuruza byeri, fanta, brochette n'ibirayi mu nzira kandi kikabona abakiriya.

Abagenzi baje gufata ka brochette k'inyama n'ibirayi ku cyokezo gitembera
Iyo koperative ihuriweho n'abahinzi/borozi bo mu mirenge ibiri ari yo Mukura mu karere ka Rutsiro na Rubengera mu karere ka Karongi. Nk'uko bisobanurwa n'umunyamabanga wa KOBIMURU Iyakaremye Wensislas, nta gihe kinini bamaze bagize igitekerezo cyo gushyiraho icyokezo gitembera, kandi ngo ni igitekerezo bagize mu rwego rwo kunganira ibikorwa basanzwe bakora by'ubuhinzi n'ubworozi kugira ngo barusheho kwinjiza agafaranga nk'uko akomeza abivuga: "Icyokezo twagitangiye kuya 15 Gicurasi 2012,
urumva ko dusa n'aho ari bwo tugitangira. Ariko turabona bigenda neza. Iyo twacuruje neza, ku munsi ihene yose irashira"
Si brochette gusa bacuruza. Bakaranga n'ibirayi nabyo bakabitanga ku mishito y'ibiti. Byeri na Fanta na byo biba bihari kandi ugasanga biranywebwa ku bwinshi n'ubwo ibiciro biba byiyongereyeho amafaranga 50.

Bamwe mu baturage bari baje kwica inyota n'isari ni abari baje mu imurika bikorwa ry'umushinga LWH/RSSP wa Minagri, iyo koperative nayo ikaba yari yaje kumurika ibikorwa byayo iboneraho no kuzana icyokezo cyayo. Abakiliya bayo bavuga ko ari igitekerezo cyiza cyane kubera ko iyo habaye ibirori nk'ibyo akenshi usanga birangira bitinze, bityo abantu ntibabashe gufata amafunguro ya sasita.
Isoko ryabo ahanini ni nk'igihe habaye ibirori bitandukanye, aho usanga hahuriye abantu benshi hagira ufatwa n'isari cyangwa inyota icyokezo cya KOBIMURU kikamuramira. Ariko ubusanzwe ngo banakorera iwabo iyo mu misozi nk'uko utundi tubari ducuruza inyama n'ibyo kunywa.
Posts Related to Rwanda | RUTSIRO-KARONGI: KOBIMURU IFITE ICYOKEZO GITEMBERA
Koperative Tuzamurane ikorera mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe yibumbiyemo abantu 20 babana n'agakoko gatera SIDA, bakaba bavuga ko kuva bibumbiye muri ...
Mu rwego rwo gukangurira abaturage akamaro k'indangamuntu no guhashya ibyaha bikorwa n'abaturage batazwi cyane cyane ibijyanye n'ubujura bukorerwa mu masoko polisi mu karere ka Kirehe ...
tariki ya 20 ukuboza,2011, bamwe mu barema isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe baravuga ko amatungo yiyongereye ku isoko kubera kwitegura umunsi mukuru ...
Abaretse gucuruza kanyanga bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera bibumbiye muri koperative yitwa "Tuzamurane Twiteza Imbere" baratangaza ko bamaze kwakira muri koperative ...
Abacitse ku icumu rya genocide batishoboye bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rutsiro, barashima ibikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere, badahwema kugezwaho mu buryo ...

0 comments:
Post a Comment