
Abaturage bo mu karere ka Bugesera baravuga ko kugira akarima k'igikoni ari ngombwa, kuko gafasha umuryango kugira imirire myiza no kubona imboga, bityo kakaba karabaye igisubizo cy'imirire mibi.
Ku bijyanye n'akamaro k'akarima k'igikoni, Mukamurigo Daphrose wo mu murenge wa Ntarama avuga ko ako karima ari ingobokamuryango, dore ko kaba kegereye urugo maze igihe ashakiye imboga akazibona bitamugoye.
Ati " intego yacu ni ukurwanya imirire mibi twifashishije akarima k'igikoni, dore ko gashobora guterwaho ubwoko bw'imboga butandukanye.
Mukamurigo avuga ko ubusanzwe mu muryango hakunda kuboneka ibyo bita uburisho ari byo, ibijumba, amateke, ibitoki, imyumbati, ugasanga benshi batita ku bijyanye n'imboga, kuko usanga akenshi ziboneka ku isoko.
Aha yatanze inama avuga ko buri muturarwanda yari akwiye kugira akarima k'igikoni, kuko katagoye kandi gatabara vuba. Yongeyeho ko mu muryango we nta mafaranga akihasohoka bagura imboga, kuko bifasha mu gutera imbere kuko akoreshwa ibindi.
Ati " nta karima k'igikoni nagiraga ariko nkaba nari mu nzira yo kugatunganya, dore ko nasanze bitagoranye kandi bikaba bidasaba n'umurima.
Avuga ko irembo riri iwe rimwe na rimwe ritanakuburwa agiye kurishyiraho uturima tw'igikoni, bityo abo mu rugo rwe bajye babona imboga zisoromwe ako kanya, dore ko ari nazo ziba zicyuzuyemo intungamubiri.
Kugira akarima k'igikoni biri mu nshingano za buri muturage ariko nanone abifashijwemo n'ubuyobozi bw'akagari.
Posts Related to Rwanda : Akarima k'igikoni kabaye igisubizo cy'imirire myiza mu baturage
Photo: inzu y'ababyeyi-Rubona Ku kigo nderabuzima cya Biguhu mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Ruganda, Akarere ka Karongi hari uturima tw'igikoni tutameze nk'utundi tumenyerewe. ...
Bamwe mu baturage bamenyereye ko akarima k'igikoni kubakwa mu buryo busanzwe bwa giturage kuri ubu ariko akarima k'igikoni gashobora kubakwa mu buryo bwa kijyambere aho ...
Buri rugo rwo mu karere ka Bugesera rurakangurirwa kugira akarima k'igikoni gteyeho imboga bityo bakirinda imirire mibi ku buryo bworosjye. Icyiza cy'akarima k'igikoni ni uko ...
Mu karima shuri k'akagari ka Kabagesera, ho mu murenge wa Runda, hateye imboga z'amoko yose ku buryo butandukanye, Abaturage bakeneye ingemwe zo gutera n'imboga zo ...
Nyuma yo kugaragara ko abaturage batakitabira guhinga uturima tw'igikoni, abayobozi b'inzego zibanze barashishikarizwa kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kugira uturima tw'igikoni. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ...

0 comments:
Post a Comment