Bimaze kugaragara ko kuva aho ibiruhuko bitangiriye umubare w'abana basabiriza ukomeje kwiyongera mu karere ka Huye, kandi bakavuga ko impamvu nyamukuru ibitera ari ababyeyi bohereza abana gushaka amaramuko, rimwe na rimwe ugasanga n'abana bacika ababyeyi batabizi bitewe n'uko bashonje, ku rundi ruhande bikaba byanagaragara ko hari ababyeyi birengagiza inshingano zabo, ubuyobozi bukaba bwiyemeje kubafatira ibyemezo.
Muri uyu mujyi wa Huye hari hamenyerewe ko abantu basabiriza ari abantu bakuze bakunze kuba bafite ubumuga runaka cyangwa abandi babigize akamenyero. Ahobakunze kuba bari nko ku isoko, ahegereye uburiro, kuri agence z'amamodoka atwara abagenzi n'ahandi, ubu hari kugaragara cyane abana bavuga ko baba boherejwe n'ababyeyi cyangwa ko baba babona mu rugo nta gihari maze bakaza kwirwanaho.
Bukwiye Amani, Ishimwe Jean Claude na Kwizera ni bamwe mu bana basabiriza muri uyu mujyi, umwe muri bo akaba ari we wiga abandi bakaba ngo barataye amashuri. Aba bana bavuga ko icyabateye gusaba no kuva mu ishuri ari imibereho mibi yo mu ngo z'iwabo.
Kwizera aragira ati "Twe uretse Aman dukomoka mu murenge wa Tumba, impamvu twe tutiga iwacu tubayeho mu buzima bubi ubwo buri wese yirwanaho agashaka uko yabona agafaranga kamutumunga ku munsi umuntu abikesheje abagira neza. Naho kutiga ngo ababyeyi bacu batubwiye ko nta bushobozi bafite bwo kudushyira mu ishuri bituma tuyahagarika ayo twari tugezemo. Natwe rero twareba ubuzima bwo mu rugo n'inzara ihari umuntu agafata umuhanda akaza hano mu mujyi wa Huye, umugira neza wagira amahirwe akaguha".
Aba bana ngo uretse no kubona ubaha ifunguro ngo bashobora gucyura amafaranga agera ku gihumbi ku munsi. Icyakoze iyo ukurikiranye ibyo aba bana basabiriza bakubwira ugasesengura, usanga ku ruhande rumwe bishoboka ko umwana hari igihe ananira umubyeyi akadukana ingeso nk'izi zo gusabiriza. Ibi bigashingirwa ko mu gihe cyo kwiga usanga batabona umwanya wo gusaba bajya mu biruhuko bakabikora. Abandi nabo kubera imibereho yo mu miryango babona umwana aje mu biruhuko bakamwohereza gushakisha ubuzima biciye mu gusabiriza. Aha hakiyongeraho ko muri iyi miryango usanga ikennye kandi ifite abana benshi. Hari naho usanga imwe mu miryango nk'uko aba bana twaganiriye basabiriza babitangaza ngo iwabo ntibumvikana, aho se usanga atagihahira urugo bityo akanishakira abandi bagore. Uku kutumvikana bigakurura ingaruka ku bana babo zirimo kubura imibereho no gusabiriza nk'uku.
Niwemugeni Christine umuyobozi w'Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza aravuga ko iki kibazo bamaze kukimenya kandi ko bari kugishakira umuti.
Aragira ati "Icyo kibazo ndakizi nanjye hari abo nibonera. Icyadufasha n'uko inzego zibishinzwe zashyiraho itegeko rihana ababyeyi bateshuka ku nshingano bafite ku bana babo kuko ibi bigaragara ko harimo kuzirengagiza. Biratangaje kubona abana bato kuriya bakurira mu mibereho yo gusabiriza. Gusa natwe ntituzarebera iki kibazo, kigiye gukurikiranwa harebwe ingamba zafatwa hakiri kare".
Aba bana uretse n'ikibazo cy'imibereho bavuga ko bafite ngo aha mu mihanda no gutoragura ingeso mbi ntibisigara, aho usanga bavuga amagambo mabi ndetse bamwe bakanatangira ibikorwa by'ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.
Posts Related to Rwanda | HUYE: UMUBARE W'ABANA BASABIRIZA UKOMEJE KWIYONGERA
Birasanzwe ko mu Rwanda, abana bato bagira imikino ibahuza igihe bari iwabo, cyangwa bahuye na bagenzi babo. Iyo urebye imikurikiranirwe y'aba bana, akenshi usanga iyo ...
Iyo umuntu avuze gukoresha abana batoya, ntibivuga kubaha imirimo ibatoza kuzavamo abantu bazagira icyo bimarira bashobora gukorera iwabo. Bivuga kubaha gukora imirimo ibazanira amafaranga ...
Byagaragaye ko hari abana barererwa mu bigo by'imfubyi nyamara bafite ababyeyi, baba ababo bwite cyangwa abo mu muryango wabo bashoboraga kubitaho. Abashinzwe imibereho myiza mu ...
Ababyeyi babana n'abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu karere ka Muhanga, baravuga ko bakeneye ibigo byihariye byita kubana nkabo kugirango nabo bitabweho. ...
Musabyemariya ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye. Ni umwe mu bagize ishyirahamwe ADAR-Tubahoze ryita ku bana bafite ubumuga bwo ...

0 comments:
Post a Comment