Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Nubwo itabikozwa Police FC yategetswe gukina n’Isonga

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Nubwo itabikozwa Police FC yategetswe gukina n'Isonga
May 1st 2012, 14:58

Kuri uyu munsi wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi ni bwo akanama kashyizweho kanzuye ku kibazo cy'umukino hagati ya Police FC n'Isonga utari warabaye kubera ko Isonga FC itakandagiye ku kibuga igaterwa mpaga, aka kanama kategetse ko umukino uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2012.

Umutoza Goran na rutahizamu Kagere Meddy ba Police FC/photo ububiko umuseke

Umutoza Goran na rutahizamu Kagere Meddy ba Police FC/photo ububiko umuseke

Ibi ubuyoyobozi bwa Police FC bukaba butabikozwa kuko bwumva ari ikinamico irimo ikinwa na FERWAFA.

President w'ikipe ya Police FC Katarebe, ubwo yaganiraga n'UMUSEKE.COM akaba yagize ati "Twebwe nka Police FC twasanze ari ikinamico abayobozi ba FERWAFA bari gukina. Bityo ntabwo tuzasubiza ibaruwa yabo batwandikiye, icyo dushyize imbere ni imikino itatu dusigaranye Espoir, Mukura na Marine bityo nta mwanya dufite wo guta ku by'Isonga kuko byatuma abakinnyi n'ikipe tubura concentration"

Katarebe yongeyeho ko ibyo gusubiza FERWAFA, ku ibaruwa bandikiwe bamenyeshwa ko umukino batakinnye n'Isonga washyizwe tariki 18/05, bizaza nyuma yo gukina imikino basigaje uko ari itatu ya shampionat.

Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Gasingwa Michel mu kiganiro yahaye UMUSEKE.COM kuri telefoni akaba yadutangarije ko inama yabaye yafashe icyemezo cy'uko umukino hagati ya Polisi FC n'Isonga uzaba tariki ya 18 z'uku kwezi.

Gasingwa Michel yagize ati « Comite yacu ya Ferwafa yakoze amakosa, twirengagije uburenganzira ikipe y'Isonga yari ifite bwo kuruhuka. Ubwo rero twemeje ko umukino uzakinwa ku itariki ya 18 Gicurasi ».

Tumubajije ku mpungenge za Police ku kuba ishobora kutazakurikiza imyanzuro yafashwe n'akana gashinzwe imikino, Gasingwa yagize ati : « ubwo hazakurikizwa amategeko. »

Gasingwa Michel yongeyeho ati « Nta bwo mpaga itererwa ku kibuga. Ubwo Polisi FC nitemera gukina ifite abayigira inama, ishobora kuzashaka aho ijuririra».

Ku itariki ya 25 Mata ni bwo ikipe y'Isonga yagombaga gukina n'ikipe ya Polisi FC, nyamara nti yagera ku kibuga mugihe abasifuzi bari boherejwe na Ferwafa nyuma yo gukora igenzura ku bakinnyi ba Polisi bemeza ko Isonga itagaragaye ku kibuga kandi umukino wari wemejwe.

Gusa Isonga yari ifite uburenganzira bwo gusaba ko umukino wigizwa inyuma bitewe n'uko yari yakinnyi umukino mpuzamahanga n'ikipe ya Namibiya, ku itariki ya 21 Mata i Windhoek  ndetse Abakinnyi b'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 bakaba baratsinze Namibiya 2-0.

Icyo gihe icyifuzo cy'Isonga cyatewe utwatsi na Ferwafa ubwo ibaruwa yari yanditswe n'Isonga isaba ko itakina na Polisi ku itariki ya 25 Mata.

Ubu umwanzuro ni uko FERWAFA, yabaye nk'isaba imbabazi ikivuguruza ku mukino wa Police yari yemeye ko uzakinwa tariki 25 Mata,  igategeka ko Police n'Isonga ko bazawusubiramo mu rwandiko  rwandikiwe Police FC.

Kuri iyi baruwa Katarebe yagize ati : « Ni ikinamico iri muri Ferwafa, ibaruwa yategekaga Isonga gukina yari isinyweho na Abega ndetse na Gasingwa Michel, indi yaje idutegeka gukina nayo ni ba bayobozi ba FERWAFA bayisinye »

Uyu mukino wemejwe mu gihe Police iri guhatana bikomeye na APR ku gikombe cya shampionat kibura imikino 3 ngo gisozwe.

Ubu ku rutonde Polisi FC ikaba yari ifite umwanya wa 2 n'amanota 44 na ho APR FC iri kumwanya wa mbere n'amanota 46.

 

Imikino ikipe zombi zisigaje :

APR FC :  Mukura [Kamena], Kiyovu [Amahoro Stadium], Nyanza [Mumena]

Police FC : Espoir [Rusizi], Marines [Umuganda], Mukura [Kicukiro]

 

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.COM 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment