Mu rwego rwo gukomeza kworoshya itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo bwagabanyije ikiguzi cy’amafaranga yakwa abasaba ibyo byangombwa ho 30% nkuko byemejwe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu nama yayo yo ku wa 29/04/2012, ikiguzi cyo gukoresha fiche cadastrale/deed plan cyavuye kuri 60 000 Frw gishyirwa kuri 42000 Frw naho uruhushya rwo kubaka rwavuye kuri 200 Frw rushyirwa kuri 140 Frw kuri metero kare.

Impushya zo kubaka n'amande yo guparika mu mujyi byagabanyijwe igiciro/photo umuseke.com
Umujyi wa Kigali kandi wagabanije ihazabu icibwa abatishyuriye ku gihe amafaranga ya parikingi rusange mu mujyi avanwa kuri 50 000 Frw ashyirwa kuri 10 000 Frw ku muntu urengeje amasaha 24 atarishyurira ikinyabiziga nkuko byemejwe nanone n’ inama y’Inama Njyanama yo kuri 29/04/2012;
Umujyi wa Kigali kandi washyizeho amabwiriza abuza akanahana ikoreshwa ry’abana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko imirimo itemewe harimo; iyo mu ngo nk’ububoyi cyangwa ubuyaya. Na byo bikaba byaremejwe n’iyi nama y’Inama Njyanama.
Itangazo ryatanzwe n'Umujyi wa Kigali
0 comments:
Post a Comment