Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Kugona ngo byaba bibangama kugeza kuri gatanya(divorce)

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Kugona ngo byaba bibangama kugeza kuri gatanya(divorce)
May 1st 2012, 10:52

Kugona ni ikintu kibangamira umuntu uryamanye nawe, byagera ku bashakanye bo bagomba kurarana kugeza ubuzima bwabo bwose bikaba ibindi bindi.

ngo hari abahiriita (kugona) bakaraza abagenzi babo maso/ photo interneta

ngo hari abahiriita (kugona) bakaraza abagenzi babo maso/ photo interneta

Nkuko tubikesha inyigo yakozwe n'ikigo IPSOS cyo mu Ubufaransa yerekana ko kugona bizana impagarara mu miryango kugeza aho byanabaviramo kubaviramo gutandukana.

Umuganga uvura indwara zifata amatwi, amazuru,n'umuhogo (Oto-rhino-laryngologie,ORL) yatangaje ko hari nabaza kumwaka icyemezo cyerekana ko umufasha we agona ngo acyifashishe mukwaka gatanya.

Umubyeyi witwa Sandrine,25, we yatangarije ikinyamakuru Sante feminine dukesha iyi nkuru ko abangamiwe cyane no kugona k'umugabo we yagize ati: "Aragona bikambangamira ,noneho bikaba akarusho igihe yarwaye giripe; icyo gihe cyo ndara njyenyine."

Ingamba wafata ngo ureke kugona

Gabanya ibiro byawe

Byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe na professor Jean-LouisRaciment, umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Angers (France) ko 60% by'abagona baba bafite ibiro birenze ibisanzwe.

Nyamara ngo ababigabanyije baje kureka kugona.

Kuryamira uruhande cyangwa kubika inda

Ibi iyo ubikoze gutya bifasha ururimi kujya inyuma mu nkanka bikagabanya inzira y'umwuka  ukoresha ugona.

Gukoresha sprays, languettes, na bandelettes

Ibi byose bifasha mu gusukura amazuru, n'inkanka mbere yo kuryama bituma kugona bigabanuka. Biboneka ahacururizwa imiti henshi.

Kubaga (Operation)

Kubaga inzira z'umwuka ni umwanzuro wa nyuma ushobora gukorwa kugirango umuntu areke kugona, yirinda kubangamira bagenzi be cyangwa mugenzi we.

Corneille K Ntihabose
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment