Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rulindo – Icyumweru cy’ibidukikije cyatangiye hasibwa ibirombe bya Rukozo

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rulindo – Icyumweru cy'ibidukikije cyatangiye hasibwa ibirombe bya Rukozo
May 29th 2012, 11:34

m Rulindo Icyumweru 300x115 Rulindo   Icyumweru cy'ibidukikije cyatangiye hasibwa ibirombe bya RukozoNyuma y'uko inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25/12/2012 yemeje icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije no kurwanya ibiyobyabwenge, abanyarulindo bahisemo kugitangiza tariki 26/5/2012, hasibwa ibirombe bya Rukozo .

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko ibi birombe ari ishusho nziza y'aho ibidukikike byangiritse, kandi ngo izaba ifoto nziza y'aho ibidukikije byasanwe igihe hazaba hatakimeze nk'uko hari ubu.

Ati: "Aha hantu mubona habaye ubutayu, nyuma yo kuhasiba tuzahatera icyayi maze buri wese azabone ko bishoboka ko ibidukikije byangijwe bishobora gusanwa".

Iyi mirima yacukuwe n'abaturage bashakamo zahabu, n'ubwo iyo bafashwe bahanwa ndetse mu minsi ishize babiri bakaba barahasize ubuzima. Ibi rero ngo ntabwo ubuyobozi bwakomeza kubirebera.

Kangwagye ati: " Umwe mu bahasize ubuzima yasize abana babiri ndetse n'umugore, none ubu bahindutse imfubyi n'umugore yarapfakaye; ibi rero ntabwo twabireka ngo bikomeza bitya".

Umuyobozi w'intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko abantu bungukira muri ubu bucukuzi ari bake cyane, nyamara ingaruka zabyo zigera ku batari bake, bityo ngo ibi bikaba bigomba guhinduka.


 

 

Posts Related to Rulindo - Icyumweru cy'ibidukikije cyatangiye hasibwa ibirombe bya Rukozo

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment