Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Nyakarambi- Barakangurirwa kwitabira umuganda aho kuwuharira abacuruzi

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Nyakarambi- Barakangurirwa kwitabira umuganda aho kuwuharira abacuruzi
May 29th 2012, 11:27

population md1 Nyakarambi  Barakangurirwa kwitabira umuganda aho kuwuharira abacuruziKuri uyu wa Gatandatu wa nyuma w'ukwezi kwa Gicurasi 2012 mu mudugudu wa Nyakarambi ya mbere mu kagari ka Ruhanga umuganda rusange wakozwe bibanda ku gutunganya umuhanda mu mudugudu aho wari warasibwe n'imvura yabaga yarahangirije.

Nkuko mu cyumweru gishize yari gahunda yo gukora umuganda mu rwego rwo kurwanya Ibiza ahanini bishingiye ku mvura yari imaze iminsi igwa, mu mudugudu wa Nyakarambi ya mbere mu kagari ka Ruhanga bafashe umwanzuro wo gutunganya umuhanda wo mu mudugudu wari warangiritse kubera imvura, umuyobozi w'umudugudu wa Nyakarambi ya mbere, Murefu Murengerantwari akaba yakanguriye abaturage kujya bitabira umuganda kuko biri mu bituma basabana bakanategura ibikorwa biteza imbere umudugudu wabo, yakomeje avuga ko mu mujyi wa nyakarambi usanga abantu bitabira umuganda ari abacuruzi kurusha abandi baturage bahatuye aho avuga ko bakagombye kujya bitabira umuganda kuko baba babonye ababafasha umuganda mu mudugudu wabo, akaba yaboneyeho gusaba abaturage kuba aba mbere mu kwitabira gukora amarondo mu rwego rwo kwicungira umutekano kuko bimaze iminsi bigaragara ko hasigaye hari abajura baza bakiba imyenda abantu baba banitse hamwe n'amatungo mu gihe cya nijoro.


 

Posts Related to Nyakarambi- Barakangurirwa kwitabira umuganda aho kuwuharira abacuruzi

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment