Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guca ibiyobyabwenge

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guca ibiyobyabwenge
May 29th 2012, 10:58

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi Nsengimana Philbert yatangije gahunda yo guca Burundi ibiyobyabwenge mu Rwanda hakoreshejwe ijisho ry'umuturanyi, iyi gahunda ikaba igira iti "dushyire hamwe twese twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge. "

m Mu Rwanda hatangijwe 300x225 Rwanda | Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guca ibiyobyabwenge

Minisitiri w'urubyiruko akaba avuga ko birambiranye kurebera ibiyobyabwenge byangiza abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko rwo Rwanda rw'ejo aho ahamagarira abanyarwanda kwitandukanya n'ibiyobyabwenge nagakumira ibiyobyabwenge mu gihugu cyabo aho babishobora bafatanyije n'inzego z'umutekano cyane ko mu mudugudu ababicuruza, ababikora nababinywa bazwi ariko abaturage bakagira umuco wo kubahishira.

 

Musenyeri Birindabagabo Alex wa Diyoseze ya Gahini ukuriye iyi gahunda mu rwego rw'igihugu akaba avuga ko yatangiye cyera ubu ikigiye gushyirwa mu bikorwa ari ukuyirangiza cyane ko bihaye amezi 6 kugira ibiyobyabwenge mu Rwanda bihinduke amateka.

 

Birindabagabo avuga ko iyi gahunda yatangiye muri 2006 kandi yagaragaje umusaruro mu ntara y'iburasirazuba aho mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza mu mezi atatu ibiyobyabwenge bacitse, ndetse gahunda ya fata umwana wese nk'uwawe washyizweho n'umufasha wa perezida Jeannette kagame ikaba yarafashije abana bagera 1500 gusubira mu ishuri bararivuyemo kubera kunywa ibiyobyabwenge.

 

Mu gutangiza iyi gahunda bakaba batangaje ko hari inzego zashyizweho kugera mu mudugudu zizagenda mu ngo zigisha abakoresha n'ibiyobyabwenge komwe n'ababicuruza kubireka abatabiretse bagakurikiranwa n'amategeko.

 

m Mu Rwanda hatangijwe 2 300x225 Rwanda | Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guca ibiyobyabwenge

Abana bagaragaje uruhare rwabo ko bamaganye ibiyobyabwenge cyane ku babizana mu Rwanda

Akarere ka Gatsibo iyi gahunda yatangiriyemo kuva umwaka watangira habonetse ibyaha 60 bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge hamwe n'imfu 6 naho mu ntara haboneka ibyaha 322, ibiyobyabwenge biboneka muri iyi ntara birimo urumogi, kanyanga na Chef waragi bikaba biva mu bihugu bya Uganda, Burundi na Tanzaniya nubwo hafashwe ingamba zo kubikumira ariko iyi gahunda iakazafasha intara kubihagarika burundu.

 

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise akaba avuga ko igikomeje kuba imbogamizi ari uko police ibifata ariko amategeko ahana ababikoresha akaba adakaze kuburyo iyo barekuwe bavuga ko police ibabuza umutekano kandi ari icyaha gikomeye abantu bose bakwiye guhagurukira kurwanya cyane ko ibiyobyabwenge ku isi byica benshi ariko ntibivugwe kubera kwinjiza mafaranga menshi.

 

Inzego zishinzwe guca burundu zikaba zikwiye kugenzura bamwe mubayobozi b'inzego zibanze kuko bagira uruhare mu kubihishira cyane ko mu mudugudu bidacuruzwa umuyobozi w'umudugudu atabishaka ahubwo nawe agira uruhare atarufite yatanga ababikora kunzego z'umutekano.

 

Posts Related to Rwanda | Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guca ibiyobyabwenge

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment