Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Ruhango: abagore barishimira ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kubagezeho

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Ruhango: abagore barishimira ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kubagezeho
May 29th 2012, 11:01

Abagore bagize inteko y'urugaga rw'umuryango FPR Inkotanyi baravuga ko ubu bamaze kwigeza kuri byinshi mu iterambere babikesha umuryango FPR Inkotanyi.

m Ruhango abagore barishimira 300x225 Ruhango: abagore barishimira ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kubagezeho

Abagore bishimira ibikorwa bya FPR

Bimwe mu bikorwa aba bagore bakesha uyu muryango harimo kuba wrabakanguriye kwiteza imbere, kubaha inka muri gahunda ya gira inka munyarwanda, kubahuriza mu makoperative, gukangarira abana babo kugana amashuri n'ibindi byinshi.

Mukarugagi Faustine ni umwe mu banyamuryango b'uru rugaga atuye mu murenge wa Kinazi, avuga ko yari umwe mu bagore baheranywe n'agahinda kubera impamvu z'ubukene, ariko aho abagize inteko y'urugaga rwa FPR Inkotanyi bamwegereye ikamwereka inzira yanyuramo mu kwiteza imbere ubu ngo amaze kugera kuri byinshi birimo kuba ubu asigaye abarirwa mu borozi bakomeye, kuba abasha kurihirira abana be amashuri.

Uretse kuba Mukarugagi amaze kwiteza imbere ubwe, ubu ngo yatangiye igikorwa cyo koroza abaturanyi be kugirango nabo bashobore kwivana mu bukene, ikindi ngo ni ugufasha Leta kzamura abaturage bakiri munsi y'umurongo w'ubukene.

Depite Agnes Nyirabagenzi we arashishikariza aba bagore bibumbiye muri uru rugaga guhaguruka bagakora cyane bakanakangurira bagenzi babo baturanye kwibumbira mu makoperative ndetse bakanibuka ko umugore ari we mutima w'urugo.


Posts Related to Ruhango: abagore barishimira ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kubagezeho

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment