Mu karere ka Nyamasheke kuwa 25 gicurasi, komite nyobozi y'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere (JADF) n'abandi bafite aho bahuriye n'ubucyerarugendo bamurikiwe inyigo y'igishushanyo mbonera cy'iterambere ry'ubukerarugendo ngo babanze bagikoreho ubugororangingo banagitangeho ibitekerezo mbere y'uko gishyikirizwa izindi nzego ngo zicyemeze.
Urban planning & civil engineering consult (UPCE) iri gukora iyi nyigo yerekanye ahantu hatandukanye hashobora gukorerwa ubukerarugendo ariko hakaba hadatunganije, ahenshi hakaba ari ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu n'ahandi hantu hazwi mu mateka y'u Rwanda, aha tukaba twavuga nk'ibigabiro by'umwami Rwabugiri, akarwa k'abakobwa aho bajyaga barohera abakobwa batwaye inda zitateguwe, ahitwa mu kigaga ahatuye Dr Richard Kandt wabaye rezida wa mbere w'u Rwanda hakanasomerwa misa ya mbere mu Rwanda ,n'ahandi.
Murekashungwe Evergiste, umukozi wa UPCE yavuze ko basanze aha hantu hose hadatunganijwe ngo habyazwe umusaruro mu rwego rw'ubukerarugendo, bakaba basanga hakwiye gutunganywa haba inzira zijyayo ndetse n'ibindi bikorwa remezo hagakoreshwa mu bukerarugendo.
Basabye kandi ko abaturage bashishikarizwa gukora kugira ngo babashe guhaza isoko rinini bafite haba mu biribwa ndetse n'ibindi ba mukerarugendo baba bakeneye.
UPCE isanga kandi akarere n'abafatanyabikorwa mu bukerarugendo bakwiye kumenyekanisha ibikorwa byabo kuko usanga hari ibitamenyekana kandi bihari.
Umuyobozi w'akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n'iterambere mu karere ka nyamasheke akaba n'umuyobozi wa Jadf yashimiye akazi kanini UPCE yakoze, gusa yabasabye ko bagerageza gushaka n'ahandi hashobora gukoreshwa mu bukerarugendo kuko aho berekanye hose hari hazwi.
Abari mu nama basabye kandi ko UPCE yakora inyigo ku hantu hose habera ubukerarugendo ndetse n'imishinga yahakorerwa mu rwego rwo kunoza ubukerarugendo. Bayijeje kandi ko amakuru yose bazakenera bazayabaha kugira ngo akazi kabo kabashe gukorwa neza.
Murekashungwe yashimiye ibitekerezo byose byahatangiwe kuko bizabafasha mu kunoza inshingano zabo.
Posts Related to Nyamasheke: Akarere kari gukora inyigo ku iterambere ry'ubukerarugendo
Kuva tariki ya 15 kugeza kuwa tariki ya 16 werurwe 2012, ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ka nyamasheke (JADF Nyamasheke) riri mu imurikabikorwa, aho buri ...
Ibi ni ibyagarutsweho uyu munsi na Faustin Karasira, ushinzwe ubukerarugendo n'igenamigambi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo (RDB) mu nama nyunguranabitekerezo kuri Kivu Serena Hotel yahuje ...
Umuyobozi wungiririje w'inama njyanama y'akarere ka Nyamasheke akaba n'umuyobozi w'ishuri EAV Ntendezi, Ndashimye Leonce, yemeza ko kuba abagize inama njyanama y'akarere bakora akazi kabashyira munsi ...
Kuri uyu wa kane tariki ya 10/05/2012, komite ishinzwe iterambere ry'akarere ka Nyamasheke (Comité de Développent Communautaire) yateranye mu rwego rwo gusuzuma uko iterambere ry'akarere ...
Ku munsi w'umurimo wabaye tariki ya 01/05/2012, abakozi b'akarere ka Nyamasheke batanze ibitekerezo ku mikorere yatuma akarere karushaho gutera imbere ndetse no gutanga serivisi nziza, ...
Google+
0 comments:
Post a Comment