Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Nyamasheke: Urubyiruko rurasabwa kurwanya ibiyobyabwenge.

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Nyamasheke: Urubyiruko rurasabwa kurwanya ibiyobyabwenge.
May 29th 2012, 11:36

Nyuma y'umuganda wo gutangiza icyumweru cyo kwita ku bidukikije wabaye, abaturage bo mu murenge wa Karambi babagara ishyamba ryatewe ku bufatanye bw'abaturage na polisi y'igihugu, urubyiruko rwawitabiriye rwasabwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w'akNyamashekeDist1 300x174 Nyamasheke: Urubyiruko rurasabwa kurwanya ibiyobyabwenge.arere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yasabye uru rubyiruko rwari rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye kurwanya ibiyobyabwenge ngo kuko bigaragara ko urubyiruko arirwo rukunze kubyishoramo cyane muri iki gihe.

Kuba urubyiruko ruri mu mashuri rusigaye rwishora mu biyobyabwenge ngo bihangayikije igihugu kuko arirwo cyari gitezeho amakiriro y'ejo hazaza nk'uko umuyobozi wa polisi ku rwego rw'akarere (DPC) superintendent Ntidendereza Alfred yabivuze.

Yongeyeho ko usanga ibiyobyabwenge aribyo nyirabayazana w'ibyaha bikunze kugaragara nko gufata ku ngufu, kwiba, kwica n'ibindi.

Yasabye abarezi n'ababyeyi kwigisha abana babo ububi bw'ibiyobyabwenge no kubahora hafi, anasaba ababyeyi kohereza abana babo kwiga kuko nta rwitwazo rw'amikoro make rukiriho.

Urubyiruko rw'abanyeshuri rwasabwe gushinga amahuriro (Club) agamije kurwanya ibiyobyabwenge, rukanigisha abandi babifata kubireka. DPC yavuze ko izi club zagiye zitanga umusaruro hirya no hino mu gihugu bityo zikaba zigomba gushyirwamo ingufu.

 

Posts Related to Nyamasheke: Urubyiruko rurasabwa kurwanya ibiyobyabwenge.

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment