Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Gatsibo yijihije isabukuru y’imyaka 25 ifitanye umubano n’umujyi wa Waregem

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Gatsibo yijihije isabukuru y'imyaka 25 ifitanye umubano n'umujyi wa Waregem
May 29th 2012, 10:50

Umwaka wa 2012 ni umwaka wo kwishimira umubano n'igihe akarere ka Gatsibo na Waregem bimaze bifitanye ubufatanye (jubilé) nk'uko byatangajwe na M. Kurt Vanryckegem umuyobozi w'umujyi wa Waregem wo mu gihugu cy'ububiligi, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 Gatsibo ifitanye umubano n'umujyi wa Waregem abereye umuyobozi.

m Gatsibo yijihije isabukuru 300x200 Gatsibo yijihije isabukuru y'imyaka 25 ifitanye umubano n'umujyi wa Waregem

Umuyobozi w'akarere ka gatsibo hamwe na maire w'umujyi wa Waregem

Kuva taliki ya 9-12 Gicurasi intumwa z'akarere ka Gatsibo hamwe n'ubuyobozi bw'umujyi wa Waregem bashoboye gusuzuma ibyakozwe mu myaka 25 ishize ndetse no kureba icyakorwa mu guteza imbere umubano uturere twombi dufitanye.

Aha umuyobozi w'akarere ka Gatsibo wari wasuye umujyi wa Waregem yatangaje ko akarere ka Gatsibo gakorera ku mihigo gasinyana na perezida kandi ikaba igamije gufasha abaturage kwiteza imbere mu nzego zose haba uburezi, ubukungu, imiyoborere myiza n'imibereho myiza ku buryo mu mubano mwiza bafitanye n'umujyi wa Waregem bajya bafatanya mu bikorwa by'imihigo kuko ibikorwa byose akarere gakora biba mu mihigo kandi ikorerwa abaturage.

Umubano hagati y'akarere ka Gatsibo na Waregem watangiye taliki ya 18 Mata 1987 mu cyahoze ari komini Ngarama umubano ukaba wari ushingiye uburezi, ubukungu n'itumanaho, umuco n'ubusabane ku baturage b'uduce twombi. Abayobozi b'umujyi wa Waregem  bakaba bashima uburyo akarere ka Gatsibo kiyubaka kandi n'abaturage bakarushaho gutera imbre.

m Gatsibo yijihije isabukuru 2 300x293 Gatsibo yijihije isabukuru y'imyaka 25 ifitanye umubano n'umujyi wa WaregemNaho ubuyobozi bw'akarere ka gatsibo bukaba bushima ubufatanye ariko busaba n'abaturage n'abayobozi b'umujyi wa Waregem kuza mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama bagasura abaturage b'akarere ka Gatsibo kugira ngo bazishimane ku ruhande rw'u Rwanda, isabukuru y'imyaka 25 bamaze bafitanye umubano n'abaturage ba Gatsibo.


Posts Related to Gatsibo yijihije isabukuru y'imyaka 25 ifitanye umubano n'umujyi wa Waregem

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment