Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Huye: abayobozi barasabwa gutanga ibikorwa bizitabwaho mu gutegura EDPRS

News of Rwanda
News of Rwanda
Huye: abayobozi barasabwa gutanga ibikorwa bizitabwaho mu gutegura EDPRS
May 1st 2012, 07:00

03 Huye: abayobozi barasabwa gutanga ibikorwa bizitabwaho mu gutegura EDPRS

Umuyobozi w'Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, Sahundwa Pascal, yasabye abayobozi b'imidugudu gukora gahunda z'ibikorwa by'ingenzi babona bizitabwaho mu gutegura Ingamba z'iterambere ry'ubukungu (EDPRS). Hari nyuma y'igikorwa cy'umuganda cyo ku itariki ya 28 Mata.

Nk'uko uyu muyobozi yabisobanuye, abayobozi b'imidugudu basabwe kwihutira gukora izi gahunda, bagaragaza ibikorwa 10 by'ingenzi babona byazitabwaho muri EDPRS igiye gutegurwa hagamijwe kwihutisha iterambere ry'uturere.

Mu gutegura izi gahunda, bazareba ibyo babona bikenewe iwabo mu rwego rw'ubukungu, imibereho n'imiyoborere myiza. bazategura gahunda zigaragaramo ibyo bakeneye mu bikorwa remezo, ubuhinzi n'ubworozi, inganda, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi, ubwiyongere bw'abaturage, kurengera abatishoboye, umuco, gutanga serivisi nziza, gukemura ibibazo by'abaturage …

Abayobozi b'imidugudu nibamara gushyikiriza ibi bikorwa utugari babarizwamo, na two tuzatoranya muri bya bikorwa icumi by'ingenzi tubishyikirize umurenge na wo ibyo uzakora uzabishyikirize akarere. Akarere nako ibikorwa 10 by'ingenzi kabona byagira akamaro abaturage bako mu kwihutisha iterambere kazabishyikiriza Minisiteri y'imari n'igenamigambi.


 

Posts Related to Huye: abayobozi barasabwa gutanga ibikorwa bizitabwaho mu gutegura EDPRS

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment