Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Har’ibizitabwaho na Guverinoma mu mezi atatu ari imbere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u Rwanda

News of Rwanda
News of Rwanda
Har'ibizitabwaho na Guverinoma mu mezi atatu ari imbere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u Rwanda
May 1st 2012, 06:57

05 Har'ibizitabwaho na Guverinoma mu mezi  atatu ari imbere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u RwandaMu mezi 3 ari imbere guverinoma izibanda ku bikorwa bisubiza ibibazo by'abaturage birimo kurushaho kubegereza umuriro w'amashanyarazi mu byaro.

Nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi,ubwo yamurikaga ibikorwa bya Guverinoma mu mezi 3 ashize kuwa 27/04/2012 hari byinshi byagezweho mu iterambere ry'u Rwanda ariko kandi hari n'ibiteganywa kugerwaho mu mezi atatu ari imbere mu rwego rwo kurushaho gukataza mu iterambere.

Kubera ko harimo gutegurwa ingengo y'Imari izakoreshwa muri 2012-2013,Minisitiri w'intebe yavuze ko izakoreshwa cyane mu gusubiza ibibazo by'abaturage.

Bimwe mu bizakorwa mu mezi atatu ari imbere na Guverinoma harimo gutegura isuzuma ry' imihigo  kuva mu nzego z'ibanze kugeza mu rwego rw'igihugu. Kubaka ingomero zizarushaho gutanga umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda ugakwizwa henshi kuburyo Zizageza kuri Megawati 7,5 harimo nka Shyiri, Nyabahanga, Mukungwa, n'izindi. Hazitabwa kandi ku miyoboro minini izatanga umuriro w'amashyanyarazi  mwinshi nka Kivu ndetse na Nyabarongo. Hazasuzumwa ibibazo byabonetse muri Rukarara bikemurwe. Hazashyirwa mu bikorwa ibyemewe na Perezida wa Repubulika abyemerera abaturage nk'umuriro w'amashyanyarazi n'ibindi.

Hazashyirwa imbaraga muri gahunda yo guhunika imyaka mu rwego rwo kurushaho kwihaza mu biribwa no kwirinda inzara igihe ibihe byaba bihindutse. Hakazahunikwa toni 17000 z'ibigori na Toni 7000 z'ibishyimbo . Gukurikirana ikorwa ry'imihanda izatuma ubuhahirane bugerwaho neza mu baturage. Hazakurikiranwa icukurwa ry'amabuye y'agaciro mu Rwanda ,ikindi kizarushaho kwitabwaho na Guverinoma ni uguteza imbere gahunda ya "Hanga umurimo" mu Rwanda. Hazakorwa ibikorwa byo gushishikariza abaturage gahunda yo kuzigama ingufu hakoreshwa za Biogaz na Rondereza.

Guverinoma kandi izakurikirana ishyirwa mu bikorwa by'ikoranabuhanga n'ubumenyi ngiro ngo bitezwe imbere mu Rwanda. Imitangire ya Serivise nziza izarushaho gushishikarizwa abazitanga kandi hashyizweho umurongo 3014 uzajya utangwaho amakuru ku bijyanye n'imitangire ya Service ufunguriwe abaturage ku buryo bazajya babimenyesha serivisi za minisitiri w'intebe. Ikindi kandi buri wa gatanu saa munani Abakoresha twitter bazajya bakirwa batange ibitekerezo kubyo bifuza ko byagerwaho. Ibyo bikaba ari bimwe mubyo Guverinoma izakora mu mezi 3 ari imbere nk'uko byatangajwe na Dr Pierre Damien Habumuremyi Minisitiri w'intebe.


Posts Related to Har'ibizitabwaho na Guverinoma mu mezi atatu ari imbere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u Rwanda

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment