Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: JUSTIN BIEBER YARI YAKORANYE IMYITOZO NA MIKE TYSON MBERE YUKO AHOHOTERA UMU PAPARAZZI.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
JUSTIN BIEBER YARI YAKORANYE IMYITOZO NA MIKE TYSON MBERE YUKO AHOHOTERA UMU PAPARAZZI.
May 29th 2012, 07:32

Justin Bieber

Umusore umaze kubaka izina kw’isi yose mu njyana ya Pop aho afite abakunzi benshi cyane mu mpande zose z’isi ari we Justin Bieber, kuri ubu utorehewe n’ibirego byinshi cyane kuko ari kuregwa guhohotera umu paparazzi wamufotoraga ubwo yari yasohokanye na Selena Gomez, akaba yarahamagajwe na polisi ngo imuhate ibibazo.

kuri ubu hakaba hagaragaye amafoto ya Justin Bieber ari kumwe na Mike Tyson waba umu Boxeur wanditse amateka muri uyu mukino wa box, aho kandi bimaze kugaragara ko Justin Bieber yaba agirana ubucuti cyane n’ababoxeur cyane aho mu minsi ishize nabwo yari yitabiriye umukino wahuzaga Mayweather aho yaje nk’umushyitsi w’icyubahiro yatumiwe n’inshuti ye Mayweather.

Justin Bieber na Mike Tyson ndetse na Johnny

 

JustIn Bieber na lil wayne ku mukino wa Mayweather

Mike tyson akaba yarashyize ku rukuta rwa rwa Twitter ifoto ye na Justi Bieber n’undi Musore witwa Johnny aho yagiraga ati:

Njye na Johnny na Justin Bieber ubwo twatangiraga gutoza Justin Bieber Box.

justin bieber akaba yitegura kuzajya kwitaba polisi, abantu bakaba bakomeje kwibaza niba justin bieber yenda kuba umu boxer cyangwa ari ukugirango ajye yirwanaho.

DORE VIDEO AHO JUSTIN BIEBER YITOZAGA NA MIKE TYSON

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment