Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: INTORE MASAMBA AGIYE MU MWIHERERERO NGO ASENGERE IBYO ABAFANA BE BAMUSABYE.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
INTORE MASAMBA AGIYE MU MWIHERERERO NGO ASENGERE IBYO ABAFANA BE BAMUSABYE.
May 29th 2012, 06:58

Umuhanzi Intore Masamba

Intore masamba umuhanzi w’injyana nyarwanda gakondo kuri ubu ngo yaba agiye kumara icyumweru cyose mu mwiherero aho yaba agiye gusengera ibyifuzo abafana be bamugejejeho, mu minsi ishize yari amaze iminsi itari mike atagaragara cyane mu ruhando rwa muzika, aho yari amanyererewe cyane mu bitaramo bitandukanye, mu birori by’amakwe ndetse nibindi byinshi birori bitandukanye.

kuri ubu ngo intore masamba yaba agiye kugaruka nagahunda nshya bitewe n’ibyifuzo aba fana be bamugejejeho masamba akaba yabasubije abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati:

ABAKUNZI BANJYE BAKOMEJE KUNSABA NGO NZATANGIRE GAHUNDA ZO KURIRIMBA MU BUKWE, MURI ZA GAKONDO NIGHT (AMAJORO YIBITARAMO GAKONDO), GUKORA CD IMWE IKUBIYEMO INDIRIMBO ZANJYE ZOSE KUVA KURI ALBUM YA MBERE KUGEZA KUR’ IYI YA NYUMA ARIYO YA GATANU (INKA NIY’URUKUNDO) YAKOZWE NA R-KAY KAMANZI I NAIROBI, GUTOZA ABANA BAKIRI BATO KUBYINA, KURIRIMBA, GUHAMIRIZA, GUKORA INDIRIMBO NYINSHI ZA GOSPEL. IBYO BYOSE NDABYEMEYE! NICYO GITUMA NGIYE KUJYA MU MWIHERERO UZAMARA ICYUMWERU.  NTA KINDI KIGAMBIRIWE ATARI KUJYA KU MAVI NGO DATA WO MW’IJURU ANSHOBOZE IBYO MUNSABA. IMANA IBANE NAMWE!

ayo akaba ari amagambo yari yanditse ku rukuta rwa masamba muri iki gitondo ku masaha ya 8:30 za mugitondo.

Aho ni kuri wall ya masamba intore.

tukaba twa mwifuriza umwiherero mwiza kandi amasengesho ye azabashe gusubizwa abafana be namwe mu mufashe mu masengesho y’ibyifuzo byanyu.

Post By Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment