
Ubwo yifatanyaga mu gikorwa cy'umuganda n'abaturage bo mu mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge , akarere ka Kamonyi , Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Munyentwari Alphonse yabashimiye ubwitabire n'ubushake bagaragaje muri icyo gikorwa.
Mu muganda wa nyuma w'ukwezi kwa Mata 2012, wabereye ku rwego rw'umudugudu, Ryabitana yahisemo kubakira igikoni umukecuru wacitse ku icumu no kubakira uturima tw'igikoni no gukora ubusitani imbere y'inzu z'imiryango ibiri , umwe w'imfubyi za jenoside n'undi w'umupfakazi wa jenoside.
Guverineri w'Intara y'amajyepfo Munyentwari Alphonse, nawe wari waje kwifatanya n'abo baturage, yashimiye abaturage , ingabo na Polisi kuko bitabiriye umuganda kandi bagakorana umurava.
Yabakanguriye gukomeza kugira umutima w'urukundo . Ati " n'iyo igikorwa cyaba gito, icy'ingenzi ni umutima w'urukundo ugikoranye".
Umukecuru Nyiraneza Pascasie w'imyaka 64 bubakiye igikoni, avuga ko mu kwibuka k'uyu mwaka yabonye ibitangaza kuko abaturage batahwemye kumufasha, dore ko no mu gihe cy'icyunamo bari bamwubakiye urugo. Aragira ati "ndishimye cyane kuko ibyo bankoreye byari byarananiye kubyikorera".
Uretse uyu mukecuru hari n'indi miryango ibiri yubakiwe akarima k'igikoni, itunganyirizwa n'ubsitani bw'imbere y'inzu. Nyirakamana Pelagie umwe muri bo akaba nawe yishimiye iki gikorwa kuko ngo bimweretse imibanire myiza afitanye n'abaturanyi be.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gacurabwenge Umugiraneza Marithe, avuga ko igikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, bagitangiye mu gihe cy'icyunamo kandi kikaba gikomeza no mu yindi midugudu. Babubakiye ingo, batera igishahuro ku mazu ndetse babubakira n'ubwiherero imiryango itishoboye yacitse ku icumu.
Ibikorwa nk'ibyo by'urukundo ngo bituma abacitse ku icumu badaheranwa n'agahinda. Yasabye kandi abakorewe uturima tw'igikoni kwita ku mboga zatewemo kandi bakazajya bahaho n'abaturanyi babo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Posts Related to Rwanda : Igikorwa kivuye ku mutima w'urukundo gishimisha ugikorewe – Gvr Munyentwari
Muri iki gihe cy'icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi, abarokotse bo mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, ...
Umuyobozi w'akarere ka Burera aratangaza ko bagiye kubakira amacumbi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w' 1994 bo mu karere ...
Abaturage bitabiriye icyo gikorwa Ubuyobozi bw'umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 23/02/2012, bwakoze igikorwa cyo kujonjora abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bazahabwa ...
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi wabereye mu murenge wa Macuba ku rwego rw'akarere, tariki ya 13/04/2012 abacitse ku icumu batangaje ...
Imiryango 14 yo mu murenge wa Karama, ho mu karere ka Kamonyi, yatashye ku mugaragaro, kuri iki cyumweru tarikI 22/4/2012, amazu yubakiwe ku nkunga y'Ikigega ...

0 comments:
Post a Comment