
Avoka inshuti y'abanyantege nke ndetse n'abafite imirire mibi
Avoka ni rumwe mu mbuto zikunze kuboneka mu Rwanda ndetse rudahenze cyane ugereranije n'igiciro cy'izindi mbuto. Uru rubuto rukaba rukungahaye kuri Vitamine nyinshi zigirira cyane akamaro umubir ndetse n'uruhu rw'umuntu. Nk'uko urubuga doctissimo.fr rubyerekana avoka ibonekamo Vitamine nyinshi zirimo vitamine A, vitamine E ,Potasiyumu,Vitamine C ,ibyubaka umubiri,ikindi kandi muri avoka hakaba habonekamo Vitamine zose zo mu bwoko bwa B.
Avoka ni nziza ku ruhu
Urubuto rwa Avoka rukungahaye kuri vitamine E. Iyi vitamine , ikaba ijyanye n'iby'ubwiza ,ituma uruhu runoga ndetse ikarurinda gukanyarara n'iminkanyari. Uretse ibyo kandi avoka igira n'imyunyu ifitiye akamaro gakomeye umubiri w'umuntu. Muri yo harimo umunyu ngugu wa Potasiyumu uhagije ku mubiri uherekejwe n'amavuta meza cyane y'umwimerere afitiye akamaro umubiri Avoka ikaba ifite akamaro cyane ku banyantege nke n'abafite imirire mibi bitewe n'urwunge rwa Vitamine yifitemo zikenerwa cyane mu mubiri.
Hari izindi Vitamine umubiri ukenera ziganje muri avoka
Muri avoka nk'uko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe na Doctissimo.fr harimo mg 38 za Fosifore Harimo lipide zingana na 26.4%, ibinyasukari bingana na gr 5,1%. ku ijana, Kalori zingana na 245ndetse n'ibyubaka umubiri bingana na gr 1, 7. Hiyongeraho na Vitamine zitandukanye zirimo Viitamine A,ingana na 290%,tsiyamine ingana na 920 mg ,Vitamine C,Kalisiyumu n'izindi. Vitamine zo mu bwoko bwa B nazo zifitiye umubiri akamaro cyane zibonekamo.
Kimwe n'izindi mbuto Avoka ifite akamaro kanini cyane ku mubiri kandi ni byiza kwitabira kuyirya kuko yo ari agahebuzo. Ntitwakwibagirwa kubabwira ko imbuto kimwe n'imboga ari bimwe mu birinda indwara umubiri w'umuntu,ari nayo mpamvu kwitabira kubirya bigira akamaro gakomeye cyane ku buzima bw'ukunze ku bikora ndetse no ku muryango we. Shishikarira gutegura imbuto n'imboga ku meza yawe kuko burya kwirinda biruta kwivuza.
Posts Related to Rwanda : Avoka ni urubuto rutuma uruhu runoga ndetse rufitiye akamaro umubiri kubera vitamine zarwo
Urubuto rw'avoka Avoka ni urubuto rubumbabumbye. Ikunze kugira ibara ry'icyatsi kibisi cyangwa umutuku wijimye ujya kwirabura ndetse ikagira n'ikibuto kinini imbere. Ni urubuto ruri mu ...
Amakuru dukesha igitabo « Sante par les aliments » cyanditswe na Dr. Georges Pamplona-Roger avuga ko avoka ari imbuto zikize cyane kuri vitamini E ku buryo n'inyama ...
Epinari,imboga z'ingenzi cyane zikize kuri Vitamine nyinshi umubiri ukenera Imboga ni zimwe mu biribwa by'ingenzi ku mubiri w'umuntu. Zishobora kuribwa zitetse cyangwa ari mbisi. Epinari ...
Amacunga ni imbuto zikunze kuboneka hirya no hino ku masoko mu Rwanda ndetse ni zimwe mu mbuto zihingwa n'Abanyarwanda.Uretse kuba mu Rwanda rikunze guhingwa ni ...
Hari amafunguro amwe n'amwe afasha uruhu kwirinda kwangizwa n'izuba, cyane cyane iyo ariwe kenshi, muri yo hakaba havugwamo n'imboga zo mu bwoko bwa karoti. Ikigo ...

0 comments:
Post a Comment