
Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Alphonse Munyantwali ndetse n''abayobozi b'akarere ka Muhanga basabye abayobozi b'utugari two muri aka karere twose ndetse na bamwe mu bakozi ku rwego rw'imirenge gushyira mu bikorwa ku buryo bwihuse gahunda yo gutura mu midugudu ariko bakirinda ko hari umuturage wahutazwa n'iyi gahunda.
Aba bayobozi bakaba bagaragaje ingorane bahuriramo nazo mu gihe bashaka gushyira mu bikorwa amabwiriza y'iyi gahunda. Bakaba bagaragaje ko henshi usanga ikibazo gikunze kugaragara ari ikibazo cyo kubura kw'ibibanza kuko usanga byinshi biba bihenze ndetse n'abaturege batari bake baba bakennye ku buryo batabasha kwigurira ikibanza ku midugudu.
Bagaragaje kandi ikibazo cy'abaturage banga gutanga ibibanza mu masambu yabo mu gihe haba haragenwe gukatwamo ibibanza. Umwe mu bari abo bayobozi ati: "hari ukubwirako adakeneye gutanga ikibaza yaba mumuhaye amafaranga cyangwa ingurane".
Aha umuyobozi w'akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku akaba yababwiye ko nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko kandi nta n'ufite uburenganzira bwo kubangamira gahunda za leta.
Mutakwasuku ariko avuga ko hari abayobozi nabo baba bashaka gukandamiza abaturage kugira ngo bashyire mu bikorwa gahunda zigezweho.
Agira ati: "none se uzabwira umuturage ko uzamuha amafaranga ibihumbi 20 ku kibanza ukumva ko ayo mafaranga hari ahandi nibura yayabonamo ikibanza kindi? Hari ubwo umuyobozi abangamira abaturage kugirango ashyire mu bikorwa gahunda zihari".
Akomeza avuga ko hari n'ikibazo cy'abafite ubutaka bw'abantu baba badatuye aho cyangwa imfubyi zikunze kurenganywa, aho usanga ubutaka bwabo butangwa uko bishakiye ndetse hakaba n'ubwo bariganywa kuko batagira kirengera.
Ikibazo cy'ubutaka bw'imfubyi kikaba ngo ari bimwe mu bibazo bikomeye, aba bayobozi bakaba basabwe kwitonda iyi gahunda y'imidugudu ntigire abo yahutaza.
Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Alphonse Munyantwari avuga ko ibibazo byo gutura mu midugudu bikwiye kujya bikemurirwa ku midugudu, abaturage bakareba abadashoboye kwiyubakira ku midugudu bakubakirwa n'abaturage mu gihe cy'umuganda.
Ingo zigomba kwimurwa mu karere ka Muhanga zigatuzwa mu midugudu ni ingo 33, 801.
Posts Related to Rwanda : Abayobozi barasabwa gukangurira abaturage kujya mu midugudu ariko batabapyinagaza
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, batangaza ko n'ubwo ubuyobozi na politiki ya leta bibasaba gutura mu midugudu bo ...
Umuyobozi w'igenamigambi muri MINALOC aravuga ko kwimukira mu midugudu nk'uyu bigiye kwihutishwa Rugamba Egide ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu MINALOC yamenyesheje abayobozi bo mu ...
Umwe mu midugudu yo mu murenge wa Ngororero Gutura mu miduguni ni kimwe mu bisubizo bizatuma Leta ibasha kwegereza abaturage iterambere, nkuko abayobozi badahwema kubibwira ...
Guverimeri w'intara y'amajyaruguru arasaba abayobozi b'uturere two muri iyo ntara gushishikariza abaturage bayobora gutura mu midugudu kuko ariho bazagera ku iterambere. Giverineri Bosenibamwe yavuze ko ...
Muri iyi minsi harimo kugwa imvura nyinshi mu bice byinshi by'u Rwanda. Hamwe na hamwe iyi mvura yangiza byinshi. Mu karere ka Ngororero hari aho ...

0 comments:
Post a Comment