Mu gihe ubuhinzi n'ubworozi ari ibintu bijyana, kuri Karangwa Sylvere siko bimeze,bitewe n'uko yahawe inka muri gahunda ya Girinka, ariko ntabashe kubyaza umusaruro ifumbire yayo bitewe n'uko nta sambu agira.
Uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 45, atuye mu kagali ka Rebero, umurenge wa Kinihira akarere ka Rulindo aho we n'umugore we ndetse n'abana be babiri batunzwe no guca inshuro bitewe n'uko nta sambu bagira.
Agira ati: "Iyo imvura yaguye turaburara kuko mba ntabashije kujya guca inshuro, ndetse n'inka yanjye yampaga amata yaratetse".
Uyu mugabo avuga ko iyi nka ayimaranye imyaka igera kuri ibiri, aho ndetse yanamaze kwitura, ubu ikaba ihaka ubwa kabiri, gusa ngo abangamirwa no kutagira isambu maze ngo nawe yiteze imbere kimwe n'abandi banyarwanda".
Agira ati: « Ifumbire nayifumbiza gute nta sambu ngira? Ndayigurisha ku bafite aho bahinga udufaranga nkatugura akunyu n'agasabune kugirango mbashe guseruka mu bandi nsa neza».
Umuyobozi w'akagali ka Rebero Nshimiyimana Celestin, avuga ko abo amateka yagaragaje ko basigaye inyuma bo mu kagali ayobora,ari nako Karangwa abarizwamo bafite aho bamaze kugera kuko batuye mu nzu zisakaje amabati, ndetse bakaba bazi indyo nziza icyo aricyo.
Agira ati : «N'ubwo nta masambu bafite ngo bahinge, nta bwaki wasangana abana babo, kuko duke babonye bazi kuduteka neza bigatuma abana bagira ubuzima bwiza».
Avuga ko hari gahunda yo kubakangurira kwibumbira mu matsinda kimwe n'abandi baturage, mu rwego rwo kwizigamira duke babona, ndetse no kubona inguzanyo kugirango nabo bazabashe kwiteza imbere.
Posts Related to Rwanda : Agurisha ifumbire y'inka ye kubera ko nta sambu agira ngo ayifumbize
Imiryango igera kuri 41 itishoboye yo mu karere ka Burera yagabiwe inka ku wa gatandatu tariki ya 14/04/2012 irasabwa kuzifata neza kugira ngo zizabagirere akamoro ...
Munyakazi Diyoniziyo, umukambwe w'imyaka 82 aravuga ko yiteguye gufata neza inka yahawe kuri tariki25/04/2012 muri gahunda "gir'inka munyarwanda', ku buryo itazigera imera nabi ngo abe ...
Umuyobozi w'akarere ka Burera aratangaza ko bafashe ingamba zikakaye mu kurwanya imirire mibi muri ako karere kuburyo mu myaka iri imbere izaba ari amateka. Mu ...
Ku itariki ya 19 Werurwe 2012 abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari twose tugize akarere ka Rusizi basinyanye n'umuyobozi w'akarere imihigo yo kurandura burundu imirire mibi mu bana ...
Abaturage 33 bakennye kurusha abandi bo mu kagali ka Mushari, umurenge wa Mbogo akarere ka Rulindo, kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012 bahawe inka, mu ...

0 comments:
Post a Comment