Inzovu zigera muri 40 zatorotse Pariki y'Akagera ku wa 29 Mata 2012 zona imyaka y'abaturage bo mu tugari twa Ndama na Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare. Abaturage bonewe n'izo nzovu barasaba Leta kubariha imyaka yangiritse ariko na none bagakomeza kuzitira iyi pariki mu rwego rwo gukemura iki kibazo ku buryo burambye.
Ku bufatanye n'inzego z'umutekano, Ubuyobozi bw'umurenge wa Karangazi bukaba buvuga ko izo nzovu bamaze kuzisubiza muri parike. Murenzi Emmanuel, Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karangazi avuga ko nyuma y'uko RDB isuriye ubwone ifatanyije n'inzego z'ibanze ngo yabemereye ko igiye gutangira gahunda yo kwishyura imyaka y'abaturage yangijwe n'izo nyamaswa.
Abaturage batuye mu gace izo nyamaswa zonamo bavuga ko bafite ikibazo cy'uko umusaruro bari biteze muri iki gihembwe cy'ihinga utakibonetse bityo bagasaba ko ikibazo cy'izi nyamaswa cyashakirwa umuti ku buryo burambye kuko ngo atari ubwa mbere zibonera. Ruvuzandekwe Theogene, umwe muri abo baturage, avuga kandi ko bahangayikishijwe n'aho bazakura amafaranga yo kwishyura amafumbire bari baragurijwe.
Gusa ariko ubuyobozi bw'umurenge bukomeza buvuga ko urukuta ruzengurutse Pariki y'Akagera rurimo kubakwa ari rwo ruzakemura icyo kibazo. Igikorwa cyo kuzitira pariki kikaba cyaramaze gutangira cyakora gitangirira ku ruhande rwerekeye ku Karere ka Kayonza.
Posts Related to Rwanda | Nyagatare : Abaturage ba Karangazi bonewe n'inzovu barasaba Leta kubakemurira ikibazo ku buryo burambye
Croix-Rouge y'u Rwanda, kuri uyu wa 11 Mutarama 2012 yahaye ihene imiryango 125 itishoboye yo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare yatoranyijwe n'abaturage ...
Nyuma y'aho icyayi cy'u Rwanda kiziye ku mwanya wa mbere ku rwego mpuzamahanga, imiryango 300 ituye ku nkengero za pariki ya Nyungwe igiye kwimurwa kugirango ...
Hari abagituye mu kabande Nubwo politiki y'igihugu y'imiturire igezweho ari ugutura mu midugudu, bamwe mu baturage bo mu karere ka ngororero baracyatuye mu mibande, aho ...
Abaturage bo mu murenge wa Rangiro baratangaza ko bari mu bwigunge ngo kuko bitoroshye kugenda mu murenge wabo ndetse bakaba nta n'umuriro w'amashanyarazi bagira. Ibi ...
N'ubwo politiki y'igihugu y'imiturire igezweho ari ugutura mu midugudu, bamwe mu baturage bo mu karere ka ngororero baracyatuye mu mibande, aho bahora bavuga ko amazi ...

0 comments:
Post a Comment