Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Minisitiri Mukaruriza yaganiriye n’abakoresha umupaka wa Nemba

News of Rwanda
News of Rwanda
Minisitiri Mukaruriza yaganiriye n'abakoresha umupaka wa Nemba
May 2nd 2012, 07:50

Rwanda Minisitiri Mukaruriza Monique2 300x195 Minisitiri Mukaruriza yaganiriye n'abakoresha umupaka wa Nemba

Minisitiri Mukaruriza Monique

Minisitiri ushinzwe ibihugu by'afrika y'iburasirazuba Mukaruriza Monique yasuye umupaka wa Nemba uri mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, yaganiriye n'abagenzi n'abacuruzi bakoresha uwo mupaka ndetse n'abakozi bakorera kuri uwo mupaka.

Abo bagenzi bakaba bagaragaje ko serivise zigenda neza muri rusange aho umuntu asinyisha impapuro ava mu gihugu ajya mu kindi akarusho kakaba ku ruhande rw'u Rwanda kuko abakozi baho bakoresha ikoranabuhanga kandi hari n'abakozi benshi bitandukanye no ku ruhande rw'u Burundi.

Abo bagenzi bagaragaje ikibazo cyo gusoreshwa k'uruhande rw'u Burundi bitandukanye n'amasezerano agenga isoko rusange kandi u Burundi bukaba bwarayashyizeho umukono ndetse n'usora akaba agomba kujya i Bujumbura  bikamuviramo gutinda .

Rwanda Umupaka wa Nemba 300x200 Minisitiri Mukaruriza yaganiriye n'abakoresha umupaka wa Nemba

Umupaka wa Nemba

Ku ruhande rw'u Rwanda ngo abakozi b'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA) bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu RPD  babasaka kenshi mu mayira maze bikabafiramo gutinda.

Umushoferi umwe w'ikamyo itwara imizigo yagize ati " ntibyumbikana ukuntu kuva ku mupaka wa Gatuna kugera ku mupaka wa Nemba badusaka inshuro zigera kuri eshanu kandi baba babashyiriyeho akantu kerekana ko ibicuruzwa bifunze neza.

Aha akaba avuga ko ibi bituma benshi batinda mu mayira ndetse n'abanyamahanga bakaba babyinubira cyane.

Abakoresha uwo mupaka kandi babwiye minisitiri Mukaruriza ko binubira ko kuruhande rw'u Burundi babasoresha ikintu cyose binjije muri icyo gihugu.

Minisitiri mukaruriza akaba yabwiye abakoresha uwo mupaka ko bijyanye no gusakwa kenshi bakaba bagiye kukiganiraho n'abo mu kigo cy'imisoro n'amahoro.

" tugiye kureba ahantu hagombwa hagomba gusakirwa izo modoka kandi twumvikane niba ari nazose zirebwa niryo sakwa, ariko niba hari imodoka RRA ifiteho amakuru ko itwaye magendu yo igasakwa nta kibazo, kandi niba bayishyizeho siru bigaragaza ko ibyo bihahwa byarebwe bagomba kureka iyo modoka ikagenda nta kibazo itagombye guhagarikwa mu nzira kenshi bayisaka".

Aho ku mupaka wa Nemba abakozi bakaba barangiza akazi saa kumi n'ebyiri z'umugoroba bitewe nuko nta matara ahari, ibyo bibaba bibangamira abacuruzi n'abagenzi kuko nkuhagera izo saha zarenze bimusaba kuharara kandi nta macumbi ahaba.

Uretse icyo kibazo haniyongeraho ikibazo cy'umunzani upima imodoka udakora, ibyo ngo bikazasaba gukurikiranwa na minisiteri ibireba.

   

 

 

Posts Related to Minisitiri Mukaruriza yaganiriye n'abakoresha umupaka wa Nemba

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment