Nk'uko hari amacumbi azubakirwa abarimu b'ingaragu (celibataires) kugira ngo babone abarimu bafite ubumenyi bemera kujya kwigisha mu byaro, abarimu bafite ingo nabo ngo bari bakeneye gufashwa kubona icumbi kuko bahura n'ibibazo byinshi.
Kamaraba Catherine, umukozi mu karere ka Kamonyi ushinzwe uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12, atangaza ko bagiye kubaka amacumbi y'abarimu muri buri murenge. Ngo nk'uko Minisiteri y'uburezi ibiteganya, ayo macumbi akazaba agenewe abarimu b'ingaragu bafite ubumenyi bwo kwigisha mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, ngo hatagira uwiganyira avuga ko ari kure.
Kamaraba avuga ko abenshi muri abo barimu ariho baba bakirangiza amashuri, bityo bakaba nta bushobozi buhagije baba bafite bwo kwishakira icumbi. Ikindi kandi ngo hari n'ibigo by'amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 biherereye mu duce tutabonekamo amazu yo gukodesha.
Muri buri murenge, hakaba hazatoranywamo ikigo kimwe cyo kubakaho inzu nini igizwe n'ibyumba icumi harimo bibiri by'uruganiriro, abarimu b'ingaragu bigisha mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye akaba ari bo bazayacumbikirwamo. Kamaraba akaba avuga ko bazibanda ku bigo by'amashuri bitabonekaho amacumbi kurusha ahandi.
Bamwe mu barimu twaganiriye, barashima icyo gitekerezo, ariko kandi bakavuga ko abarimu b'ingaragu atari bo bonyine bari bakeneye amacumbi. Bavuga ko abafite ingo na bo bahura n'ikibazo cy'aho kuba ndetse guhora bimuka mu mazu y'abandi akaba ari byo bituma badatera imbere.
Abo barimu bakomeza bavuga ko byari kuba byiza iyo bafasha buri wese kwibonera icumbi, bagira ibikoresho bamuha by'ubuntu nk'amabati, bakamwemerera n'inguzanyo yamufasha gukora ibisigaye kuko ngo byagaragaye ko umushahara wa bamwe muri bo utabemerera kubona inguzanyo ishobora kubakwamo inzu.
Kuri icyo gitekerezo, Kamaraba avuga ko abarimu bashyiriweho ikigo cyo kuzigama cya Mwalimu Sacco, cyo kubafasha mu kubona inguzanyo zo kwiteza imbere harimo no kwiyubakira inzu.
Ayo macumbi azubakwa mu mirenge 12 y'akarere ka Kamonyi, ngo azubakwa ku nkunga y'abaturage, Minisiteri y'uburezi nayo ikaba izagira ibikoresho itanga nk'uko byagenze mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri.
Posts Related to Rwanda | Kamonyi: Abarimu barasaba ubufasha
Umuyobozi w'akarere ka Burera aratangaza ko bagiye kubakira amacumbi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w' 1994 bo mu karere ...
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (SBR) urizeza akarere ka Gakenke ko ugiye kugira uruhare mu kwigisha abantu bakuru batazi gusoma, kwandika no kubara bahugura abarimu ...
Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, imwe mu ngaruka yasize ni ugusiga imfubyi, abapfakazi ndetse n'izindi ngaruka nyinshi zagiye ziyiturukaho.Kimwe mubyo leta y'u ...
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera ruratangaza ko rwiyemeje kujya ruhurira hamwe mu rwego rwo kwiga kuri ejo hazaza harwo. Urwo rubyiruko ruvuga ...
Abana bahoze mu muhanda barererwa mu kigo cya Sacca (Street Ahead Children's Centre Association) cyo mu karere ka Kayonza bavuga ko icyo kigo kibafatiye runini ...

0 comments:
Post a Comment