
Minisitiri w'urubyiruko Jean Philbert Insengimana yabwiye rumwe mu rubyiruko rwasoje amahugurwa yo kwihangira imirimo ko kwibumbira mu makoperative ataribyo gusa bizabateza imbere nk'uko bamwe babitekereza.
Minisitiri Nsengimana akaba avuga ko kenshi iyo urubyiruko cyangwa n'abandi bose basoje amahugurwa bumva ko ugutera imbere kwabo gushingiye ku kwibumbira mu makoperative gusa aho kugirango bagire ubushake bwo gukunda umurimo mbere na mbere.
Nsengimana ati: "kujya mu makoperative si itegeko kugirango ushaka gutera imbere abigereho, ahubwo icyambere ni ugukunda umurimo ukumva mbere na mbere ko ugomba kwiteza imbere ubwawe, kuko ushobora no guhera kuri duke ufite, ukabishyiramo ibitekerezo bireba kure ukazamuka".
Akaba yasabye uru rubyiruko kubanza kwivanamo ubunebwe ku babufite maze bakabona gutekereza icyabateza imbere ndetse bakabona no gutekereza amakoperetive.
Mu karere ka Muhanga hari amakoperative y'urubyiruko yemewe agera kuri 12, atanu muriyo minisiteri y'urubyiruko ikaba yiyemeje kuyatera inkunga ya ya miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.
Posts Related to Rwanda : Kujya muri koperative si itegeko ngo urubyiruko rutere imbere-Minisitiri Nsengimana
Urubyiruko rwo mu murenge wa Murunda, akarere ka Rutsiro Intara y'uburengerazuba, rurahamagarirwa kwibumbira mu makoperative kungirango bashake uburyo bajya biga imishinga iciriritse kandi ibyara ...
Umukozi mu ishami ry'igenamigambi no kongera ubumenyi mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, Liliane Rugumire, tariki 10/01/2012, yatangaje ko niba hari abayobozi mu nzego ...
Abaturage b'akarere ka Rubavu barasabwa gutinyuka kwibumbira mu makoperative no guhanga imishinga iciriritse ibyara inyungu bakabasha kubona inguzanyo no kubyaza inyungu ibikorwa byabo. Ibi ni ...
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 werurwe, abahagarariye amakoperative akorera mu karere ka Gisagara hamwe n'abahagarariye imiryango ifite abana bafashwa na Global Fund ku ...
Bamwe mu nkeragutabara zo mu ntara y'Amajyepfo barasaba ko bakwitabwaho by'umwihariko kuko ngo bakeneye ubufasha ku bw'ubukene buranga bamwe muri bo. Aba bazwi ku izina ...

0 comments:
Post a Comment