Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Ngororero: Impungure ni igaburo rikunzwe

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Ngororero: Impungure ni igaburo rikunzwe
May 2nd 2012, 08:01

Rwanda Ngororero Impungure Rwanda | Ngororero: Impungure ni igaburo rikunzwe

Abantu benshi bavuga ko impungure (ibigori bihunguye kandi byumye) ari ibiryo by'abanyururu n'abasirikare bari ku rugamba, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kumvikanisha ko ari ifunguro rigayitse. Nyamara mu karere ka Ngororero impungure ni kimwe mu bigize ifunguro rikunzwe ndetse bamwe bakaba banazifata ku ifunguro ryabo rya buri munsi.

Ubusanzwe biramenyerewe ko iyo umuntu yavuye iwabo akajya ahandi kubera impamvu zitandukanye, nyuma iyo agarutse baramwitegura (kumuhishira ). Hari abantu bo muri aka karere baba hanze yako ubaza uti ukumbuye iki, nawe ati nkumbuye impungure, cyangwa yaba ari munzira yerekeza iwabo agahamagara ati muntekere impungure.

Iyo ugiye mu mazu ateka akanagaburira abantu batandukanye (restaurents) usanga bateguye amafunguro atandukanye harimo n'impungure, ndetse ukumva hari abaza arizo baje kwirira zonyine. Nubwo gukunda iri funguro ahanini ngo byatewe n'uko abaturage bo muri aka karere babyirutse barya impungure, ariko abahanga mubyo guteka banavuga ko impungure zifite ibitunga umubiri bihagije akaba ari nayo mpamvu zikunze kwitabazwa aho byakomeye.

Umwe mu bantu bize ibyo guteka no kugabura witwa Claudine Mukamana avuga ko burya ntampamvu yo gusuzugura ikiribwa runaka mugihe utaramenya icyo kimariye umubiri. Aha atanga urugero rw'abagabo bavuga ko imineke ari iy'abana n'abagore, nyamara bagira ikibazo cy'uburwayi bakabategeka kuyirya kandi bakabikora. Impungure rero burya ngo ni ikiribwa kihagazeho kuburyo buri muntu yagombye kujya azifata uko abishoboye.

  

 

Posts Related to Rwanda | Ngororero: Impungure ni igaburo rikunzwe

share save 171 16 Rwanda | Ngororero: Impungure ni igaburo rikunzwe

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment